November 25, 2020
slider Ubukungu

U Rwanda na Amerika bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ingana na miliyali zisaga 600 Frw

Guverinoma y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika basinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni $ 643.8 (miliyari 605 Frw), izatangwa mu myaka itanu, mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana n’umuyobozi w’ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) Ishami ryo mu Rwanda, Leslie Marbury.

Habanje gutangwa miliyoni $ 48.6 (miliyari 46.2 Frw), nk’igice cy’amafaranga azatangwa muri icyo gihe cy’imyaka itanu. Ni amasezerano akubiye mu nyandiko yiswe Development Objective Grant Agreement (DOAG).

MINECOFIN yatangaje ko ibikorwa bizashyirwamo ayo mafaranga bihura neza n’ingingo eshatu za Gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha Iterambere (NST1), arizo iterambere ry’ubukungu, iterambere ry’imibereho y’abaturage no guteza imbere imiyoborere.

Muri iyo nkunga kandi izahabwa u Rwanda harimo n’igice cyagenewe gufasha mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira Isi, no guhangana n’ingaruka gikomeje kugira ku bukungu bw’igihugu.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yavuze ko muri iyi nkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimangiye ko ikomeye ku byo yiyemeje mu kubaka ubufatanye butanga umusaruro ku mpande zombi, mu gihe u Rwanda rukomeje guharanira kugera ku ntego rwihaye.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko iyi ari inkunga ikomeye, kandi izunganira cyane urugendo rw’iterambere ry’igihugu.

Ati “Iyi nkunga u Rwanda ruhawe na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izibanda cyane ku buvuzi, uburezi, guteza imbere urwego rw’abikorera n’imiyoborere, inzego z’ingenzi cyane muri gahunda yacu igamije kwihutisha iterambere (NST1).”

“Ni n’ingirakamaro cyane kandi mu gushyira mu bikorwa gahunda yacu yo kuzahura ibikorwa byahungabanyijwe na COVID-19, mu rwego rw’ubukungu n’imibereho y’abaturage.”

Related posts

Perezida João Lourenço wa Angola yageze mu Rwanda [REBA AMAFOTO]

Chief Editor

MINALOC yihanangirije abayobozi baka abaturage amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri

Chief Editor

Abarwayi ba covid19 mu Rwanda bakomeje kwiyongera,nta murwayi usigaye uva hanze ya Afurika

Chief Editor

Leave a Comment