December 4, 2020
Politiki slider

Dufite igihugu cyiza buri muntu yakwifuza kubamo ariko gifite abanzi benshi-Gen.Ruvusha

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Gen Maj Emmanuel Ruvusha yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza ariko gifite abanzi benshi bityo Abanyarwanda bose bagomba gushyira hamwe bagakumira uwashaka kubahungabanya no gusenya ibyiza bagezeho.

Ibi yabigarutseho Kuri Uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020 mu butumwa yahaye abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyaruguru bagize imirenge ine ihana imbibi n’ishyamba rya nyungwe ariyo Ruheru, Kivu, Nyabimata na Muganza.

Aha kandi yashyikirije abakuru b’imidugudu 93  bo muri iyo mirenge ine,impano y’amagare bagenewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Gen Maj Ruvusha yabwiye abayobozi ko u Rwanda Ari igihugu cyiza buri wese yakifuza kubamo ariko kikaba gifite abanzi benshi bikigirira ishyari bitewe n’iterambere rizamuka uko bukeye n’uko bwije.

Ati “Bayobozi muteraniye ahangaha ndagira ngo mbabwire ngo dufite igihugu cyiza buri wese yakwifuza kubamo, dufite igihugu cyiza ariko gifite abanzi benshi. Umuntu yakwibaza ati ‘abo banzi benshi baraturuka he?’ iki gihugu gifite abanzi benshi bashingiye ku ishyari; kuko hari bamwe bari bazi ko igihugu cy’u Rwanda cyazimye kubera amahano yabereye muri iki gihugu; muzi ibyabaye muri iki gihugu sinirirwa mbisubiramo aho Abanyarwanda barenga miliyoni bishwe bazira uko Imana yabaremye.”

Yasobanuye ko Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda bagize ubuyobozi bwiza bwabafashije kunga ubumwe, kwiyubaka no gusezerera ibibi banyuzemo byabatesheje agaciro bagamije kubaka igihugu cyiza.

Gen Maj Ruvusha yavuze ko abanzi b’u Rwanda bifuzaga ko rukomeza kuba mu bibazo batunguwe no kubona rwiyubatse bagira ipfunwe, batangira gushaka uko bakongera kuruhungabanya.

Ati “Abari bazi ko twarundukiye mu mwobo barumiwe, rya shyari rya pfunwe bamwe batwifurizaga inabi nyamara ya nabi tukayirenga, bamwe bari bazi ko tutazabaho, bakaba babona igihugu kikiriho, aho ni ho ba banzi baturuka.”

Yababwiye ko igisubizo cy’ibyo byose ari ugushyira hamwe nk’Abanyarwanda bagahangana n’uwo ari we wese ugerageza gusenya ibyo igihugu cyagezeho.

Related posts

Amajyepfo:Gitifu w’intara yahagaritswe ku mirimo nyuma y’umunsi umwe Guverineri wayo ahagaritswe

Chief Editor

Kubura umuvandimwe wacu Mkapa ni ibintu byababaje umugabane wose-Perezida Kagame

Chief Editor

Ikoranabuhanga ryatumye urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara rusubikwa

Chief Editor

Leave a Comment