November 24, 2020
Politiki slider

Nubwo urugamba rwo kubohora igihugu twarutsinze, ntitwakwirengagiza ko urugendo rugikomeza-Madamu Jeannette Kagame

Mu gihe kuri iyi tariki ya 04 Nyakanga 2020 u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 26 rumaze rwibohoye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko igihugu cyabohowe, ariko ko urugendo rwo Kwibohora rukomeje.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, Abanyarwanda bizihiza umunsi ukomeye, ingabo zari iza RPA zahagaritseho Jenoside yakorewe Abatutsi, zikarokora benshi bahigwaga muri icyo gihe zikabohora n’igihugu cyari ku ngoyi y’ubutegetsi bubi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Nubwo urugamba rwo kubohora igihugu twarutsinze, ntitwakwirengagiza ko urugendo rugikomeza, ibi bisobanuye ko n’ubwo Umunyarwanda yabohowe, ariko agomba kubaho neza, akagira aho aba, akivuza neza, agatura heza, kandi byose akabigiramo uruhare.”

U Rwanda muri uyu mwaka wa 2020 rurizihiza isabukuru yo Kwibohora rugendera ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwibohora Twubaka u Rwanda Twifuza.”

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, muri iki gihe urugendo rukaba rukomereje mu kwibanda ku bikorwa by’iterambere ry’Igihugu muri rusange, ndetse n’iry’abaturage by’umwihariko.

Ni muri urwo rwego muri iki cyumweru hirya no hino mu gihugu hakomeje gutahwa ku mugaragaro ibikorwa by’indashyikirwa muri buri karere, bimurikirwa abaturage bigenewe.

 

Related posts

Abayobozi ba BDF bamaze isaha irenga bananiwe kwisobanura imbere ya PAC basabwa kujya kwitegura

Chief Editor

Charles Ntahontuye wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatawe muri yombi

Chief Editor

RBC na Facebook basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kuzamura itangwa ry’amaraso

Chief Editor

Leave a Comment