November 25, 2020
Politiki slider

Nyuma y’imyaka myinshi ya politike y’ubusambo n’urwango tumaze kubaka igihugu cyacu kitari icya bamwe-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko magingo aya Abanyarwanda babaye umwe bishimiye igihugu cyabo kuko ibyiza byacyo babisangirara hamwe nta busambo n’urwango nk’ibyaranze politike zo mu bihe byashize aho wasangaga bamwe barakumiriwe ku bibagenewe nk’abenegihugu.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020 mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 26 Umunsi mukuru wo Kwibohora.Ni umunsi ku rwego rw’igihugu,wizihirijwe mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba Aho umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kuri uyu munsi hizihizwaga Umunsi mukuru wo Kwibohora,mu gihugu hose guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu,hatashywe ibikorwa by’iterambere birimo ibikorwa remezo byose bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bikorwa byubatswe bigamije gufasha Abaturarwanda bose mu mibereho myiza.

Ati”Uyu munsi twatashye ibikorwa by’amajyambere hirya no hino mu gihugu bizageza serivise nziza ku banyarwanda aho batuye.Bigamije kandi kuzamura imibereho ya buri wese no guha agaciro buri muturarwanda”.

Yavuze ko kuri ubu igihugu ari icya banyarwanda bose ndetse basangiye ibyiza byacyo ntavangura, bitandukanye na politike za mbere zaranzwe n’ubusambo aho wasangaga ibyagenewe abenegihugu Bose bihabwa bamwe abandi bakaburiramo.

Ati”Nyuma y’imyaka myinshi ya politike y’ubusambo n’urwango,tumaze kongera kubaka igihugu cyacu twese kitari icya bamwe gusa.Igihugu aho buri wese yita ku wundi.Ubu Abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukora no kugera ku byo twifuza nta nkomyi.Dufite Guverinoma ikora ibishoboka byose igashyiraho uburyo ibi byagerwaho.Icya ngombwa ni uko amategeko akurikizwa umutungo w’igihugu ntukoreshwe nabi cyangwa mu nyungu z’abantu bwite”.

Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo Kwibohora rugikomeje kuko ibyo u Rwanda rwagezeho binyuze mu Kwibohora,ruzabisangiza numugabane wose wa Afurika Kandi ko ubushobozi bwo kubikora buhari.

Ati”Igihugu cyacu kizakomeza gutezwa imbere n’imbaraga ubwenge n’ubushobozi bwacu dufatanyije.

Kwibohora ni urugendo rugikomeza Kandi dusangiye n’abandi banyafurika ibikenewe byose kugira ngo tuzarusoze tugeze Afurika aho twifuza birahari.U Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu Kwibohora kuri uyu mugabane wacu wa Afurika”.

Bimwe mu bikorwa Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro biherereye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe, birimo umudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro utujwemo imiryango 64, Ikigo nderabuzima cya Tabagwe, urwunge rw’amashuri rwa Tabagwe n’Umuhanda wa kaburimbo wa km 30.8 Nyagatare-Tabagwe-Karama.

Related posts

Ibyiciro by’ubudehe byavuye kuri bine biba bitanu binahindurirwa amazina

Chief Editor

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ikigo gitanga ubuvuzi bwa Kanseri[AMAFOTO]

Chief Editor

Ikoranabuhanga ryatumye urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara rusubikwa

Chief Editor

Leave a Comment