December 1, 2020
Politiki slider

Uburasirazuba:Dr. Nyirahabimana avuga ko kwibohora bisobanuye ibintu byinshi nyuma y’igikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe na Perezida Kagame na RPA

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Intara y’Iburasirazuba,Dr. Nyirahabimana Jeanne yavuze ko nyuma y’igikorwa cy’indashyikirwa ingabo zahoze ari iza RPA ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame zakoze cyo kubohora u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,Kwibohora bikomereje mu kwiteza imbere hanubakwa ibikorwa remezo mu rwego rwo gutuma igihugu kigira isura nziza.

Ibi yabitangarije kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga mu muhango wo gutaha ku mugaragaro bimwe mu bikorwa remezo akarere ka Rwamagana kubatse mu rwego rwo gutuma gakomeza kuba umujyi mwiza ndetse no gufasha abaturage bagatuye mu mibereho myiza.Usibye Gitifu w’intara y’Iburasirazuba umuhango wanitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu n’abayobozi b’ingabo na Polisi mu karere.

Ibikorwa remezo byatashywe ni umuhanda wubatse mu murenge wa Kigabiro na Muhazi,icyumba gikonjesha imboga n’imbuto ndetse n’umuyoboro w’amazi wa Mugomero byose biherereye mu murenge wa Gahengeri ndetse n’ivuriro rya kijyambere rigezweho riri mu murenge wa Muyumbo ryubatswe n’umuturage.

Gitifu w’Intara y’Iburasirazuba,Dr. Nyirahabimana Jeanne yavuze ko kwibohora ku banyarwanda bivuze ibintu byinshi Kandi bikomeye kuko byatangiriye igihe ingabo zari aza RPA zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame,zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 zikanazana ituze mu banywarwanda.

Ati”Kwibohora bifite Icyo bivuze gikomeye ku banyarwanda kuko mu 1994 ingabo zari iza RPA ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,zabohoye igihugu cyacu.Icya Mbere gikomeye zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994.Icyo ni ikintu gikomeye Abanyarwanda twibuka Kandi tukagishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ingabo yari ayoboye”.

Ati”Ikindi gikomeye habayeho ukubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kuko igihugu cyari gisohotse muri Jenoside.Ni igihugu cyari gikomeretse cyane cyari gifite uburyo gisenyutse haba ibikorwa remezo,haba ari ku baturage;abarokotse Jenoside,abatarayirokotse ndetse n’abayigizemo uruhare.Cyari igihugu gisenyutse ku buryo hasabwaga imbaraga n’ubwenge bidasanzwe kugira ngo cyongere cyubakwe gisubirane”.

Gitifu Dr.Nyirahabimana avuga ko mu Kwibohora bijyana n’ibikorwa by’iterambere birimo ibikorwa remezo nka kimwe mu bituma igihugu kigarura isura nziza.

Akomeza agira ati”Ikemenyetso gikomeye cy’iterambere umujyi urakomera ugakomezwa n’ibikorwa remezo Kandi ibikorwa nk’ibi ng’ibi,[imihanda,…],ni ikimenyetso cy’imbaraga zikomeye no gushaka kubaka igihugu cyacu tucyongeramo n’ibikorwa remezo”.

Yasabye abaturage begerejwe ibyo bikorwa remezo kuzabifata neza kuko Leta iba yarabishyizemo amafaranga Kandi Leta ari abaturage,bityo ngo kubyangiriza cyangwa kubifata nabi ari ukwihombya ndetse no guhombya igihugu muri rusange.

Nk’uko Kwibohora ari ibikorwa byiza atari amagambo gusa ndetse bikaba bifitanye isano no kubaka ibikorwa remezo,akarere ka Rwamagana katashye bimwe mu bikorwa remezo birimo umuhanda wa kaburimbo uzenguruka mu mujyi ufite uburebure bw’ibirometero bitatu na metero 800.Akarere Kandi katangiye kubaka undi muhanda wa kaburimbo w’ibirometero bibiri uzazenguruka umujyi uvuye kuri Gare ukanyura aho bita Nyagasenyi ugahinguka ku Gakiriro ka Rwamagana.

Hatashywe icyumba gikonjesha imboga n’imbuto mu murenge wa Gahengeri

Mu bikorwa remezo byatashywe,harimo icyumba gikonjesha imboga n’imbuto giherereye mu kagari ka Rweli mu murenge wa Gahengeri gifasha abahinzi kubika umusaruro wabo mu gihe baba bategereje kuwujyana ku isoko.Muri Uyu murenge Kandi hatashywe umuyoboro w’amazi wa Mugomero uva ku isoko ya Mugomero,ufite uburebure bw’ibirometero 9 na metero 900 ukaba ariwo muyoboro munini mu karere ka Rwamagana ubasha guha abaturage benshi amazi muri aka karere.

Hari undi muyoboro uri mu murenge wa Musha ahitwa mu Byimana ufite ibirometero bitandatu,wo n’uwa Gahengeri yose hamwe yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 765 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu mibereho myiza y’abaturage,mu kwitegura Umunsi mukuru wo Kwibohora,akarere ka Rwamagana Kandi katashye ku mugaragaro ivuriro rigezweho mu murenge wa Muyumbo ryubatswe n’umuturage mu rwego rwo gufasha abaturage bagenzi be n’abandi baturutse imihanda yose kubona aho bazajya bivuriza indwara zitandukanye zarindaga gutuma bajya kwivuza mu mavuriro akomeye yo mu mujyi wa Kigali.Ni ivuriro rifite ibikoresho kabuhariwe byifashishwa kuvura indwara zitandukanye ndetse n’abaganga b’inzobere mu kuzivura.

Hatashywe umuyoboro w’amazi wa Mugomero mu murenge wa Gahengeri ufite uburebure bw’ibirometero 9 na metero 900

Hatashywe imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mirenge ya Kigabiro na Muhazi ireshya n’ibirometero bitatu na metero 800
Umunyabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne avuga ko Kwibohora bikomereje mu gukomeza kwiteza imbere

Related posts

Rwamagana:Inka imwe yahawe muri Girinka yamuhaye inka zirindwi abikesha guha agaciro umushumba

Chief Editor

Mutangana Jean Bosco wahoze ari imushinjacyaha mukuru yatawe muri yombi

Chief Editor

Rwamagana:Umuyobozi mukuru muri Banki y’isi yasuye ibikorwa by’ubuhinzi biterwa inkunga n’iyi Banki[AMAFOTO]

Chief Editor

Leave a Comment