November 25, 2020
slider Ubutabera

Dr.Habumuremyi watawe muri yombi yandikiwe amabaruwa abiri ntiyubahiriza ibiyakubiyemo birimo imyenda isaga miliyali n’igice

Dr Pierre Damien Habumuremyi wageze kuba Minisitiri w’Intebe, yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Kaminuza ye yitwa Christian University of Rwanda (CHUR) birimo imyenda isaga miliyari imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri Kaminuza ya CHUR hari hashize igihe hagaragaramo ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’ibirarane byo kutishyura abakozi bayo barimo abarimu, kutishyura amazu bakoreramo (Karongi na Kigali), Kutishyura imisoro ndetse n’ubwiteganyirize bw’abakozi, kutishyura imisoro n’ibindi ariko hakiyongeraho n’ikibazo gikomeye cy’ ireme ry’uburezi ryakemangwaga.

Dr.Habumuremyi atawe muri yombi nyuma y’uko yagiye yandikirwa amabaruwa atandukanye ariko ibiyakubiyemo ntiyabyubahiriza.

Tariki 25 Nyakanga 2019, Ministeri y’Uburezi yandikiye kaminuza ye ibaruwa inahabwa amezi atatu yo kuba yakemuye ibi bibazo byose, ariko byaje kugaragara ko ntacyakozwe kuko bongeye kwandikirwa indi baruwa inafitemo imyanzuro ikomeye.

Muri Tariki 04 Gashyantare 2020 nibwo bongeye kwandikirwa indi baruwa,ikurikirwa no guhita banabuzwa kwakira abanyeshuri bashya batangira mu mwaka wa mbere ndetse bongerwa andi mezi atatu yo kuba ibi bibazo byose byakemutse cyangwa iyi Kaminuza igafungwa.

Iyo Baruwa yari ukubiyemo ibigize ubugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) hagati ya tariki ya 26-27 Kamena 2019,ubwo basanga ibibazo by’iyi kaminuza ari urusobe bongera nanone kubaha andi mahirwe ya Kabiri y’andi mezi atatu yari bugere tariki 04 Gicurasi 2020 nubwo hari mu gihe cya covid-19.

Muri iyo baruwa harimo ingingo igira iti:“Impamvu y’iyi barwa, ni ukukumenyesha ko mutemerewe kongera kwakira abanyeshuri bashya. kandi niba mu mezi atatu guhera uyu munsi mudakemuye burundu kandi mu buryo bufatika inzitizi zose mwateje zibangamiye ireme ry’uburezi, mukereka HEC (Inama Nkuru y’Uburezi) uburyo mugiye kubishyira mu bikorwa, ikizakurikiraho ni kubambura uruhushya rw’agateganyo mwari mwarahawe rwo gutangira kwigisha, hanyuma abanyeshuri mufite bagakwirakwizwa mu zindi Kaminuza zishoboye kubakira zikabageza ku cyizere cyabo”

Isuzuma rya HEC kandi ryerekanye ko CHUR ifite imyenda itandukanye,gusa imwe muyabashije kugaragara ifite agaciro gasaga miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Imwe mu myenda ya CHUR yari ihagaze muri Nzeli 2019 hakurikijwe isuzuma ryakozwe na HEC igizwe n’Ubukode bw’amazu bwa 684.620.000Frw,Imishahara ya 896.947.023Frw,Imisoro RRA ya 80.207.076Frw,Ubwiteganyirize RSSB  bwa 21.169.860Frw n’Imyenda ya Banki zitandukanye ihwanye na 502.825.000 Frw.

Si Dr Habumuremyi watawe muri yombi gusa,kuko n’umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo UNIK iherutse gufungwa ,Prof Egide Karuranga  nawe yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birebana na kaminuza yayoboraga nk’uko umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dominique Bahorera, yabyemeje.

Ati “Ibyaha byose bakekwaho, babikoze mu nyungu z’amashuri bari bayoboye, umwe nk’umuyobozi undi nka nyir’ishuri.”

Gusa ibyaha bakekwaho nyiri zina ntibyatangajwe ariko bimwe muri ibyo bishobora kuba birebana n’uruhuri rw’ibibazo byagiye biranga izi kaminuza yaba iya CHUR ndetse na UNIK byose byagiye bitiza umurindi ireme ry’uburezi rya ntaryo nk’uko MINEDUC yagiye ibigaragaza.

Dr Habumuremyi atawe muri yombi nyuma y’andi makuru yanugwanugwaga ko kaminuza ye ndetse na kaminuza ya Indangaburezi College of Education yo mu Ruhango.

 

 

Related posts

Nyanza:Batatu bakekwaho kwica urw’agashinyaguro umwana w’umuhungu bakamuta mu ishyamba batawe muri yombi

Chief Editor

Umuzunguzayi yaje ku rutonde rw’abahamijwe ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo

Chief Editor

Bugesera:Abasirikare babiri batawe muri yombi bakekwaho guhohotera abaturage

Chief Editor

Leave a Comment