November 28, 2020
Udushya

Imbwa zariye abana b’impanga bamaze iminsi 26 b’umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro

Umugore witwa Elaine Novais wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro, nyuma y’iminsi 26 abyaye abana b’impanga, kuri ubu ari mugahinda gakomeye yatewe n’imbwa zamuhekuye zikarya abo bana igihe yari agiye gusura abaturanyi.  

Novais w’imyaka 29, kugeza ubu ntarakira akababaro yatewe n’urupfu rw’abana be b’impanga yari amaranye nabo ukwezi kuburaho iminsi ine gusa.

The Sun dukesha iyi nkutu ivuga ko uyu mugore asanzwe utuye i Piripá, muri leta y’amajyaruguru ya Bahia muri Burezili, ku wa kabiri tariki ya 23 Kamena 2020 nibwo aba bana be b’impanga bitabye Imana bazize kuribwa n’imbwa.

Ngo aya mahano ajya kuba, uyu mubyeyi yasohotse mu rugo agiye gusura abaturanyi ni uko agarutse akubitana n’umuvu w’amaraso wageze mu ruganiriro uturutse mu cyumba izo mpanga zararagamo.

Yahise yihutira kujya mu cyumba ngo arebe icyabaye, asanga abana bamaze gupfa bariwe n’imbwa zabaga muri urwo rugo.Yasanze zamaze kubavanamo ibyo mu nda zisigaje umutwe n’amaguru byonyine.

Agahinda ko gushegeshwe nibyo yabonye nyuma y’urupfu rw’abana be yari yarabonye nyuma y’igihe kire kire,kahise gatuma agwa muri koma biba ngombwa ko asubizwa mu bitaro.Novais n’umugabo we Regis w’imyaka 32, bari bamaze hafi imyaka icumi batabyara.

Ikinyamakuru The Sun gikomeza kivuga ko nubwo izo mbwa zakoze ayo mahano,zari zisanzwe ari inyangamugayo muri uwo muryango.Bivugwa ko icyatumye zibikora ari uko zagize ishyari nyuma yo kutitabwaho cyane nkuko byari bisanzwe kuva mbere y’uko abo bana bavuka ariko nyuma yaho bavukiye zahise zishyirwa ku ruhande.

 

Related posts

Umunyeshuri wo muri kaminuza yapfiriye mu nzu y’umuhungu bakundana mu gihe cya Guma mu rugo

Chief Editor

Rubavu:Umuyobozi w’akarere yasezeranyije mugenzi we wa Rutsiro imbere y’amategeko[Amafoto]

Chief Editor

Kenya:Imfungwa z’abagore zasabye Leta kuzireka zigakora imibonano mpuzabitsina

Chief Editor

Leave a Comment