November 27, 2020
Politiki

Rusizi:Akazi bahawe mu kubaka ibyumba by’amashuri bemeza ko ari imbarutso yo kubakura mu cyiciro cya Mbere cy’ubudehe

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi babonye akazi kabaha amafaranga ahari kubakwa amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri Kandi basanzwe babarizwa mu cyiciro cya Mbere cy’ubudehe, bavuga ko bizabafasha kukivamo bakagera mu kisumbuye.

Mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi mu gihugu naho iyubakwa ry’amashuri rirakomeje ryitezweho kugabanya ubucucike mu mashuri no kuruhura abana bakoraga ingendo ndende bava cyangwa bajya ku ishuri, byose usanga bigira ingaruka mbi ku ireme ry’uburezi.

Nzeyimana Callixte ni umuturage utuye mu mudugudu wa Mpoga ,akagari ka Kamanu,Umurenge wa Nyakabuye uvuga ko akazi bahawe kazabageza kuri byinshi mu mibereho yabo.

Yagize ati:”Tuzacyemura byinshi mu bibazo bitwugarije tubikesha aka kazi leta yaduhaye tunahindura icyiciro cy’ubukene turimo, tugura amatungo magufi, dutunga imiryango yacu maze duhindure imibereho. ”

Yongeyeho ko kuba ari abagenerwabikorwa bako kazi kubera kuba mu cyiciro cya mbere gifatwa nk’icyabakene batakirara, kuko kuba umukene atari ishema.

Yagize ati:”Turi abakene bo mu cyiciro cya mbere ariko si ishema ariyo mpamvu tugomba gukora kugira ngo tuve mu cyiciro cya mbere tukajya mu kindi kisumbuyeho. ”

Mukandayisenga Colette nawe yagize amahirwe yo kuba muri abo bakozi yabwiye IGIRE ko ari amahirwe bityo ko agiye kwivana mu bukene.

Yagize ati:”Iyo ubonye akazi, uba unabonye umushahara wo kugufasha gucyemura ibibazo uba ufite nkatwe rero dufite imiryango tuba dufite byinshi byo gukora ndetse no gucyemura. ”

Umukozi w’Akarere ushinzwe uburezi Nsabimana Theogene yavuze ko inyubako z’amashuri y’uburezi bw’ibanze azubakwa mu byiciro bitatu harimo ibyumba 118 bizubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi, imirimo yo kubyubaka ikaba igeze kuri 62/100

Icyiciro cya kabiri kizaba kigizwe n’ibyumba 739 harimo 336 bizubakwa ku nguzanyo ya Banki y’Isi n’ibindi 373 bizubakwa na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ubwiherero 1607.

Nsabimana yakomeje avuga ko amwe agiye kuzura ariko andi barigusiza ibibanza no gutegereza ibikoresho ndetse ko hanakoreshwa amapiganwa y’amasoko kubazagemura ibikoresho n’abazubakisha.

Aya mashuri ari kubakwa ku bwinshi bidahindutse biteganijwe ko azigirwamo mu gihe amashuri azaba afunguwe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka nkuko inama y’Abaministiri yabyemeje nyuma yaho icyorezo cya Covid-19 cyatumye bimwe mu bikorwa bifunga nk’insengero n’amashuri n’ibindi.

Ibyumba by’amashuri biri kubakwa byitezweho kugabanya ubucucike mu mashuri no korohereza abana bakoraga ingendo ndende bava cyangwa bajya ku ishuri

Mukandayisenga Colette yemeza ko amafaranga azakura muri aka kazi azamufasha gukemura ibibazo afite byatumaga abarizwa mu cyiciro cya Mbere cy’ubudehe

Isaie Nshimiyimana/IGIRE.RW

Related posts

Bamwe mu basirikare biga i Nyakinama bariye ibinyabwoya ubwo berekanaga umuco w’iwabo

Chief Editor

Turabitanga urugo ku rundi-Minisitiri Shyaka avuga uko ubufasha buzatangwa muri iki gihe cya Coronavirus

Chief Editor

Kuba wagizwe Umunyepolitike ugakora inshingano zawe neza ntibihita bikugira Intwari-Hon Bamporiki

Chief Editor

Leave a Comment