November 30, 2020
Politiki slider

Sobanukirwa ubutaka bwiswe “Santimetero” bwabaye intangiriro idatsikira yo kubohora igihugu no gukomera kw’ingabo za RPA

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko Gikoba itazibagirana mu mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu kuko ari ho RPA yabereye umutwe w’ingabo nyawo kandi wubatswe neza.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 04 Nyakanga, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga ibikorwa byubatswe mu Murenge wa Tabagwe ari na wo RPA yashinzemo ibirindiro mbere.

Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, ni na we wari umugaba w’ingabo za RPA zabohoye igihugu.

Gikoba ni umwe mu midugudu igize akagari ka Shonga, gahana imbibi n’akagari ka Gishuro. Umudugudu byegeranye wa Nyakigando ni wo wari urimo indake (aho umugaba mukuru wa RPA) yabaga.

Iyi ndake ubu yatangiye kubakwa n’ubusitani bwayo hakaba hasigaye kuhashyira inzu ndangamateka.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko Gikoba itazibagirana mu mateka yo kubohora igihugu kubera ko ari ho habereye ivugurura ry’ingabo za RPA.

Ati “Aha ni ho RPA yabereye umutwe w’ingabo nyawo, wubatswe neza ufite n’ibikoresho bigaragara. Ikindi cyabaye ni uburyo bushya bwo guhangana n’umwanzi, aha ni ho Afande mwahinduriye imirwanire ya RPA iva mu bitero shuma yari imazemo iminsi ahubwo abasirikare bajya mu birindiro.”

 

Akomeza agira ati “Afande aha ni ho mwongeye kwerekana ubushishozi n’ubuhanga bwanyu mwigisha abayobozi kubaka indake, munabashishikariza kujya kubyereka n’abo bayoboraga.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango avuga ko kwigisha abayobozi b’ingabo kubaka indake cyari ikimenyetso gikomeye ko gusubira inyuma ari umuziro kandi ko inkotanyi zafashe ubutaka bwitwaga santimetero (Centimeter) buri mu Rwanda, bukaba ubutumwa bukomeye kuri bose ko Inkotanyi zarutashye.

Lt Col Munyengango avuga ko aha muri Gikoba ingabo za RPA zakomeje kuhahanganira n’umwanzi kuva muri Werurwe 1991 kugera mu mpera za Gicurasi 1992.

Icyo gihe kirenga umwaka ngo habaye imirwano myinshi ikomeye ingabo za Leta zishaka kuvana iza RPA mu birindiro byazo ariko ntibyashoboka.

Agira ati “Muri izo ntambara zikomeye, amateka atwibutsa intambara zabereye Nkana, aho mwabanje ibirindiro byanyu bya mbere, hari Kabuga, Shonga, Gikoba, Gasheshe, Bushara, Mutojo, Muraha, Gikagati, Nyabihara, Gashenyi, Rurenge, Kentarama, Nyarurema, Gatsirima, Gatunga, Cyagaju n’ahandi mu bitero FAR yise Rukokoma.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kandi avuga ko Gikoba ari ho RPA yahinduriye uburyo bw’imirwano burimo ubuhanga harimo gushyira ibirindiro inyuma y’umwanzi akabura ubufasha ubwo ari bwo bwose.

Avuga ko ayo mayeri ari ubuhanga bw’intambara busaba ubutwari n’ubwitange nk’ubw’Inkotanyi ari na byo byatumye FAR itakaza agace kiswe santimetero ikajya gushinga ibirindiro ahandi.

Avuga ko ubwo butwari n’ubwitange bwagaragaye bwatumye RPA ifata igice kinini kandi byose ngo bikaba byarateguriwe i Gikoba.

I Gikoba kandi ngo ni ho hateguriwe igitero cya Byumba cyo ku wa 05 na 06 Kamena 1992, kirangira RPA igize ubutaka bunini urugamba rwo kubohora igihugu ruhindura isura.

Lt Col Munyengango yasobanuye ko nyuma yo gufata uduce twinshi twa Byumba no kwagura ubutaka bwa RPA mu Mutara na Ruhengeri, aribwo ibirindiro by’umugaba mukuru wa RPA yabyimuriye ku Mulindi wa Byumba tariki ya 07 Kamena 1992.

Ibyo bihe ngo byarangiye RPA ibaye umutwe w’ingabo ukomeye, wubashywe kandi wifitiye icyizere na morali nyinshi ndetse iyo sura iba ari yo ijyanwa mu mishyikirano ya Arusha.

Related posts

Kayonza:Mu cyuzi cya Ruramira hakuwemo imibiri 15 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Chief Editor

Kizito Mihigo yafashwe n’abaturage bamubonye mu gashyamba ubwo yageragezaga kujya i Burundi

Chief Editor

RAB itangaza ko abahinzi basaga ibihumbi 950 bamaze kwiyandikisha muri gahunda ya Nkunganire

Chief Editor

Leave a Comment