December 3, 2020
Ubuzima

Ngororero:Umugore yapfuye yiyahuye nyuma y’igihe umugabo we nawe yimanitse mu kagozi

Umugore witwa Marceline Mukabonera w’imyaka 42 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kabarore akagari ka Karambo, umurenge wa Gatumba yapfuye yiyahuye nyuma yo kwinaga mu kizenga cy’amazi gisanzwe kizwiho gukoreshwa n’abantu biyaka ubuzima.

Mukabonera yasanzwe muri Icyo kizenga cy’ahitwa Rutenga ku Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020 Nyuma y’uko yari yaburiwe irengero kuva mu masaha y’ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Amakuru agera kuri IGIRE avuga ko uwo mubyeyi usanzwe ari umupfakakazi,umugabo we yitabye Imana mu myaka ishize nawe yiyahuye yimanitse mu mugozi.

Amakuru Kandi avuga ko Nyakwigendera yasohotse mu nzu mu masaha y’ijoro rishyira ku Cyumweru,maze aragenda abana barategereza baraheba.Mu gitondo ngo barabyutse bashakisha umubyeyi wabo baramubura bigira inama yo kujya kubimenyesha ubuyobozi ko babuze umubyeyi wabo.

Ngo ubuyobozi n’abaturage bahise batangira gushakisha ahantu hose baza kwigira inama yo kujya gushakira ku kizenga cya Rutenga ubwo bahageze bahise babona igitenge bakomeje imbere basanga niho yinaze yamaze gupfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Gatumba,Nzabamwita JMV yemereye IGIRE ko uyu mubyeyi yapfuye yiyahuye muri Icyo kizenga.

Ati”Umwana we mukuru niwe watanze amakuru ko umubyeyi wabo yabuze.Saa tatu n’igice nibwo babwiye ubuyobozi bw’akagari n’umudugudu ko babuze umubyeyi noneho umudugudu wose utangira gushakisha hirya no hino.Ubwo batekereje kurebera ku kizenga kubera ko abantu bajya bahiyahurira,bahise berekezayo bahageze babona agatenge ke babasha kubona aho yinjiriye”.

Yavuze ko icyatumye yiyahura kitaramenyekana kuko bagerageje no kubaza abana ko hari amakimbirane bari bafitanye barahakana ndetse banahakana ko nta n’undi muntu bafitanye ibibazo.Ariko ngo ubuyobozi burakomeza gushakisha icyaba cyatumye yiyaka ubuzima.

Gitifu Nzabamwita asaba abaturage kwirinda kwiyaka ubuzima kuko bafite ubuyobozi n’igihugu kiza kibashakira iterambere n’imibereho byiza.

Ati”Kwiyaka ubuzima ntabwo aribyo muri iki gihugu.Nta n’impamvu yatuma umuntu yiyaka ubuzima kuko turi mu gihugu kimeze neza,igihugu gitekanye aho Leta ishakira umuntu buri kimwe cyose kugira ngo abeho neza.Turakangurira abaturage ngo bajye bareba niba hari ibibazo biri mu miryango kugira ngo bikemurwe Mbere”.

Nyakwigendera Marceline Mukabonera yitabye Imana asize abana batatu,Umukuru afite imyaka 16 naho umuto afite imyaka 8 y’amavuko.

Related posts

Ubaye umunsi wa kabiri nta murwayi wa coronavirus mushya ubonetse mu Rwanda

Chief Editor

Rubavu:Umugabo n’umugore barashwe barapfa ubwo bari  bavuye muri RDC

Chief Editor

Umubare w’abarwayi ba coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho abandi 10

Chief Editor

Leave a Comment