November 30, 2020
Hanze

Perezida Magufuli yasabye abagabo mu gihugu cye kurongora umukobwa mwiza wahoze akundana na Diamond Platnumz

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yahamagariye abagabo bose bo mu gihugu cye gukora uko bashoboye bakagerageza amahirwe yabo yo kurongora umukobwa umwe mu beza,wahiriwe ndetse akaba ari umwe mu bagore bakiri bato w’umuyobozi kandi biyubashye muri Tanzania.

Aha Perezida Magufuli yavugaga ku mukobwa witwa Jokate Mwegelo wigeze kuba umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz.

Maravipost dukesha Iyi nkuru ivuga ko Magufuli yasabye abagabo bose bo mu karere ka Kisarawe guhaguruka bakarongora Mwegelo usanzwe ahagarariye aka karere.

Ibi yabisabye aba bagabo nyuma y’uko atunguwe no kubona uyu mukobwa w’imyaka 33 y’amavuko, atarashaka umugabo maze agaya abagabo bo muri ako karere ko batazi guterita ku buryo habuze n’umwe wemeza Mwegelo akaba yamubera umugore nawe akamubera umugabo.

Ati”Komiseri w’akarere hano (avuga Mwegelo) yakoze akazi keza. Icyantangaje ni uko ku myaka ye atarabona umugabo wamurongora nyamara ni mwiza cyane. Abagabo hano barimo kumureba gusa ariko bagatinya kumwegera ”.

Jakote Mwagelo ubusanzwe ni muntu ki?

Jokate Urban Mwegelo wavukiye muri Leta zumze ubumwe za Amerika,ni umunyapolitike.Mbere y’uko ashyirwa ku mwanya ariho magingo aya yari umushoramari akanakora no mu by’itangazamakuru.

Muri Kamena 2918,perezida wa Repubulika ya Tanzania John Pombe Magufuli yashyize Hon.Jokate Mwegelo uwuhagarariye akarere ka Kisarawe mu ntara ya Pwani.Uyu mukobwa asanzwe ari mu ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania Chama Cha Mapinduzi,yabanje gukora nk’umunyamabanga ushinzwe inozabubanyi(P.R.O) ndetse numukangurambaga muri UVCCM kimwe mu bigize ishyaka Chama Cha Mapinduzi.

Ni umwe mu bakobwa bakiri bato muri Tanzania ufatwa nk’ikitegererezo mu bayobozi ndetse na ba rwiyemezamirimo.

Mu 2017,Hon.Mwegelo yaje mu bantu 30 b’indashyikirwa mu rubyiruko bashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Forbes muri Afurika.Muri Nyakanga 2017 yahembwe na African Youth mu bantu bagore bakiri bato bakigirwaho muri Afurika.

Mu 2018 Avance Media yamushyize ku mwanya wa gatatu nk’umwe mu rubyiruko rwabera aband ikitegererezo muri Tanzania.

Related posts

Burundi:Abantu babiri baketsweho covid 19 biciwe mu nzira bajyanwe mu kato

Chief Editor

Joe Biden yatsinze Trump mu matora ya Perezida wa Amerika Harris aba visi Perezida wa mbere w’umwirabura

Chief Editor

Mali:Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Keïta bahawe inzibacyuho y’umwaka

Chief Editor

Leave a Comment