November 24, 2020
Politiki slider

Perezida Kagame yasubije Gatabazi ku mwanya wa Guverineri nyuma y’imbabazi aheruka gusaba,Amajyepfo abona umuyobozi mushya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vienney ku mwanya w’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru nyuma y’igihe gito we na Gasana Emmanuel wari umyobozi w’Amajyepfo bahagaritswe.

Ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryatangaje ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo babaye bahagaritswe ku mirimo.

Nyuma y’iryo tangazo, Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse kuri Twitter ashimira Parezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yari yamuhaye akamuha izo nshingano , ariko anamusaba imbabazi aho yaba yarateshutse kuri izo nshingano.

Yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame ku cyizere yangiriye cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru mu myaka ibiri n’amezi icyenda, nkanashimira abaturage b’Intara y’Amajyaruguru ku mikoranire myiza n’ibyagezweho muri iki gihe gito”.

Ati “Ndasaba imbabazi aho nagutengushye hose, Nyakubahwa Perezida Kagame, FPR-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje ikindi cyiciro cy’ubuzima bwanjye, nkomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye, kandi ndi umwizerwa kuri Perezida Kagame no kuri RPF”.

None tariki 7 Nyakanga nibwo itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’intebe ryavuga ko “Perezida Kagame yasubije Gatabazi JMV ku mirimo ya Guverineri w’intara y’amajyaruguru.Yashyize Kandi Kayitesi Alice Guverineri w’Intara y’Amajyepfo” asimbuye Gasana Emmanuel.

Uyu Kayitesi yari asanzwe ari umuyobozi w’akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Related posts

Operasiyo y’ifatwa rya Nshimiyimana umaze ibyumweru ashakishwa nyuma yo gukekwaho kwica umugore we

Chief Editor

RBC ivuga ko amafaranga yishyurwa ku bipimisha covid-19 ku bushake ari make cyane ugereranije n’ayagomba kwishyurwa

Chief Editor

RBC yishimiye impano y’icyayi yahawe na NAEB igenewe abakozi bari guhangana na coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment