December 4, 2020
Politiki slider

Imbamutima n’amashimwe bya Guverineri Gatabazi kuri Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kumusubiza ku mirimo ye

Nyuma y’amasaha make Perezida Kagame asubije Gatabazi Jean Marie Vienney ku mirimo yo kuyobora intara y’Amajyaruguru,yahise amushimira ku icyizere yamugiriye amusezeranya ko azakorana umurava aharanira  iterambere ry’abaturage.

Tariki 25 Gicurasi 2020, itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryatangaje ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo babaye bahagaritswe ku mirimo.

Nyuma y’iryo tangazo, Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse kuri Twitter ashimira Parezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yari yamuhaye akamuha izo nshingano , ariko anamusaba imbabazi aho yaba yarateshutse kuri izo nshingano.

Ati “Ndasaba imbabazi aho nagutengushye hose, Nyakubahwa Perezida Kagame, FPR-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje ikindi cyiciro cy’ubuzima bwanjye, nkomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye, kandi ndi umwizerwa kuri Perezida Kagame no kuri RPF”.

Nyuma gato y’uko asubijwe ku mirimo ye yo kuyobora intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020,mu butumwa yacishije kuri Twitter,Guverineri Gatabazi yashimiye Perezida Kagame ku buhanga n’ubushobozi ayoborana igihugu ndetse amwizeza kuzakora neza agamije iterambere ry’abaturage.

Ati”Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida @PaulKagame ubuhanga n’Ubushishozi mutuyoborana, mukaba mwongeye kungirira Icyizere.Ndabizeza ko nzarushaho kwitangira abaturage no guharanira ko Iterambere mubateganyiriza rigerwaho vuba.Imana ibahe umugisha(GOD BLESS YOU)”.

Related posts

Uganda:Urukiko rwa gisirikare rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Chief Editor

Umuyobozi wa Skol yavuze ko Perezida wa Rayon Sports nta ndangagaciro agira mu byo akora

Chief Editor

Gicumbi:Hatangajwe imyirondoro y’abantu 6 barwaye covid19 abahuye nabo basabwa kwigaragaza

Chief Editor

Leave a Comment