November 29, 2020
Politiki

Rusizi:Nubwo bagezweho n’ingaruka za Covid-19 biteguye gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’uyu mwaka

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bataka ubukene batewe n’icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe Ubukungu bw’isi n’u Rwanda rurimo ariko bagahamya ko ari umukoro wabo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo kuramira ubuzima bwabo.

Ubusanzwe Ubwisungane mu kwivuza butangwa mu mpereza z’ukwezi kwa Kamena n’intangiriro za Nyakanga,ariko bitewe n’icyorezo cya coronavirus,byatumye haba imbogamizi mu kuyishyurira ku gihe.

Gusa bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi baganiriye na IGIRE bavuga ko nubwo aka karere harimo imirenge yasubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo,bakora uko bashoboye bakishyura ubwisungane.

Nzigiye Jerasme utuye umurenge wa Muganga avuga ko we n’umuryango we w’abana batanu bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza k’umuryango we ubu akaba ari kuvurwa.

Yagize ati:”Ubwisungane bwa 2020/2021 namaze kubutanga kugira ngo mbashe kuvurwa hamwe n’abanjye, nubwo twagize gahunda ya Guma mu rugo ndende bigatuma tudashobora gukora”.

Yakomeje avuga ko nubwo byagenze bityo batasigaye inyuma muri gahunda za leta nko gutanga ubwisungane mu kwivuza k’uyu mwaka.

Muragijimana Drocella yashimangiye ko gutanga ubwisungane mu kwivuza ari intambwe ikomeye ya buri munyarwanda.

Yagize ati:”Ubwisungane ni ngombwa kuko uwabutanze ntarembera mu rugo,niyo mpamvu buri muturarwanda wese yagakwiye kuba abutanga kuko amagara mazima niyo yubaka igihugu muri rusange”.

Yagaye abavuga ko batanga ubwisungane mu kwivuza ariko ntibarware maze asesengura ijambo “ubwisungane”avuga ko bene ayo mafaranga afasha abahuye n’uburwayi runaka.

Yagize ati:”Ese kuba umuntu atarwaye byaba ikibazo? Cyangwa yaba ari amahirwe kugira ngo ayo mafaranga avuze abandi.Ibyo rero niyo mpamvu babyita “Ubwisungane”.

Umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza Madame Mukamurigo Mediatrice yabwiye IGIRE ko imirenge imwe n’imwe yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo byabaye imbogamizi kubabonaga amafaranga ari uko bavuye mu ngo zabo.

Yagize ati :”Hari imirenge imwe n’imwe iri muri gahunda ya Guma mu rugo ugasanga hari abakoraga akazi k’ubukarani n’ubundi buzi, ugasanga biba imbogamizi mu kubona ubushobozi bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza”.

Mukamurigo yavuze kandi ko abaturage b’i Rusizi ubusanzwe bumva iby’ubwisungane mu kwivuza dore ko basanzwe besa umuhigo mu gutanga umusanzu w’ubwisungane,bityo ngo magingo aya bageze ku ijanisha rya 36,7%.

Kugeza ubu amabwiriza ahari ni uko umuryango urangije kwishyura Ubwisungane mu kwivuza,utangira guhita wivuza hadategerejwe ko amezi atatu ashira nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Ubwisungane bwacyemuye ibibazo by’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye aho nta munyarwanda ukirembera mu rugo yarabutanze. Abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bafashwa na leta gutangirwa ubwo bwisungane.

Abaturage barimo kwishyura Ubwisungane mu kwivuza kuri Sacco ya Nyakabuye
Nzigiye Jerasme avuga ko we n’umuryango we w’abana batanu bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza
Serivise zo kwishyura Ubwisungane mu karere ka Rusizi ziri gukorerwa no ku bakozi ba Irembo

 

Isaie Nshimiyimana/IGIRE.RW

Related posts

Impaka zatumye urubanza rwa Maj.Mudathiru na bagenzi be 25 bahoze muri RNC rusubikwa

Chief Editor

Rutsiro:Abakozi 16 barimo abanyamabanga b’imirenge itanu bahagaritswe by’agateganyo

Chief Editor

Hari abagabo basigaye bahukana- Depite Rwabyoma

Chief Editor

Leave a Comment