November 29, 2020
Udushya

Umugore wa pasiteri bamufashe asambana n’umuyobozi wa korari yo mu itorero ryabo

Umupasiteri mu itorero rishya rya Asaba, muri Leta ya Delta, mu gihugu cya Nigeria yatangaje uburyo yafashe umugore we imbonankubone arimo gusambanaya n’umuyobozi wa korari y’itorero rye.

Uyu mupasiteri waganiriye n’abanyamakuru bo mu mujyi wa Asaba, yavuze ko Amakuru y’uko umugore we asambana n’umuyobozi korari,yayumvise akabanza kwica amatwi avuga ko ari ukumuteranya n’umugore we ariko ngo byageze aho nawe aramwifatira.

Yasobanuye ko we n’umugore we bamaranye imyaka 12 nta mwana bafite kugeza nubwo akoze ayo mahano afata nko kumushinyagurira.

Yakomeje agira ati: “Nashutswe cyane na makurura avuga ko umugore wanjye aryamana n’umuyobozi wa korari, ariko nakomeje kubyumvira hasi kugeza umunsi w’akababaro aho nahamagawe kuri hoteri iri ahitwa Ezeani Avenue muri Asaba ubwo umugore wanjye mufata ari mu cyumba cya hoteli yambaye ubusa we n’uwo bari kumwe”.

Ati: “Nashakanye na we mu myaka 12 ishize nta mwana, yangaragarije igisa n’umuyaga; abantu bakwirakwije ibihuha bitandukanye kuri njye. ”

Faceofmalawi dukesha iyi nkuru ivuga ko umuyobozi wa korari, abajijwe,Kuri ibyo ashinjwa, yemeye icyaha kandi asaba imbabazi.

Bamwe mu bo muri iryo torero bavuze ko uwo mugore yaburiwe n’abayoboke b’iryo torero,bakaba barigeze gukeka ko yaba yarigeze kugirana umubano utemewe n’umuyobozi wa korari.

Ngo ubwo yakomeje kwikorera Icyo cyaha ariko bavuga ko iminsi y’igisambo iba ibaze byarangiye afashwe ku mugaragaro arimo gusambana.

Umwe mu bagize iryo torero, witwa Rosemary Iwoha, wigeze kugera muri chorale ndetse abona umugore wa pasiteri nuwo Muyobozi wa korari basomana cyane.

Ati: “Nahuye nabo basomana umunsi umwe mbibwira Data(pasiteri) ibyo nabonye kuri ibyo.”

Pasiteri yavuze ko umugore w’umusambanyi yavuye mu rugo rwe kandi ko hazafatwa ingamba zikwiye kuko atabyihanganira.

Related posts

Umukobwa yapfuye arozwe na mu ka se nyuma yo kubona buruse yo kujya kwiga mu Bwongereza

Chief Editor

Umugabo yicishije undi ishoka amusanganye n’umugore we barimo basambanira mu ishyamba

Chief Editor

Umucungagereza yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ari gusambanya umugore urwaye covid-19

Chief Editor

Leave a Comment