November 24, 2020
Hanze

USA:Intego nyamukuru ya Joe Biden akimara gutsindira umwanya wa Perezida azahita agarura OMS

Perezida Donald Trump yateye intambwe ikomeye, mu buryo bw’inyandiko, ku bijyanye na gahunda ye yo gukura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

Joe Biden bazahangana mu matora mu kwezi kwa cumi na kumwe yahise atangaza ko natorwa icya mbere azakora ari ugusubiza Amerika muri OMS.

Mu kwezi kwa gatanu, Bwana Trump nibwo yari yatangaje ku mugaragaro ko afite gahunda yo gukura Amerika mu bihugu binyamuryango bya OMS.

Ayishinja guhinduka igikoresho cy’Ubushinwa no guhishira amakuru ajyanye na coronavirus mu Bushinwa mu minsi ya mbere y’iki cyorezo – ibyo OMS n’Ubushinwa bihakana.

Nubwo yasabwe n’abarimo ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) kureka iyo gahunda, Bwana Trump yavuze ko bidasubirwaho azakura Amerika muri OMS, inkunga yayigeneraga igashyirwa mu bindi.

Yabimenyesheje umuryango w’abibumbye n’inteko ishingamategeko y’Amerika, nubwo igikorwa cyo gukura Amerika muri OMS gishobora kumara igihe kitari munsi y’umwaka umwe.

Stéphane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres, yemeje ko koko Amerika yamenyesheje ONU ko izikura muri OMS, guhera ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa karindwi mu mwaka utaha wa 2021.

Senateri Robert Menendez, umukuru wo mu ishyaka ry’abademokarate mu bari mu kanama k’ububanyi n’amahanga, yanditse kuri Twitter ati:

“Inteko yamenyeshejwe ko Perezida w’Amerika ku mugaragaro yakuye Amerika muri WHO muri iki gihe cy’icyorezo”.

“Biteye isesemi Abanyamerika, kandi bisize Amerika iri yonyine”.

Umwe mu bategetsi bakuru bo muri leta y’Amerika yabwiye televiziyo CBS News yo muri icyo gihugu ko Amerika yari yagaragarije OMS amavugurura ishaka ko akorwa ndetse bakabivuganaho, ariko OMS ikanga gukira icyo ibikoraho.

Amagambo y’uwo mutegetsi yasubiwemo agira ati:

“Kubera ko bananiwe [OMS] gukora ayo mavugurura yasabwe kandi acyenewe cyane, uyu munsi [ejo ku wa kabiri] turacana umubano wacu na bo”.

Joe Biden, wo mu ishyaka ry’abademokarate uzahatana na Bwana Trump mu matora ya perezida yo ku kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, yanditse kuri Twitter ati:

“Ku munsi wanjye wa mbere nka Perezida, nzasubira muri WHO ndetse nsubizeho n’ubuyobozi bwacu ku rwego rw’isi”.

Amerika ni cyo gihugu gitera inkungu nyinshi cyane OMS, mu mwaka wa 2019 yayihaye irenga miliyoni 400 z’amadolari, arenga gato 15% by’ingengo y’imari ya OMS yo muri uwo mwaka.

Bijyanye n’umwanzuro wafashwe n’inteko ishingamategeko y’Amerika mu mwaka wa 1948, Amerika ishobora kwikura muri OMS ariko igomba kubimenyesha umwaka umwe mbere yaho ndetse ikariha imisanzu yaba itari yariha, nubwo bitazwi niba ibyo Bwana Trump abigenderaho.

Bwana Dujarric, wa muvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU, yashimangiye ko ibyo bikwiye kubahirizwa.

Uku kwikura muri OMS bizayigiraho ingaruka mu buryo by’amikoro ndetse no kuri ejo hazaza ha gahunda nyinshi OMS ifite zo guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi no kurwanya iki cyorezo cya coronavirus.

Gusa hari ibihugu bimwe by’ubukungu bukomeye byiyemeje kuziba icyuho cy’Amerika mu gihe izaba itagitanga umusanzu wayo muri OMS.

Related posts

Uganda:Umunyarwanda yahembwe nk’indashyikirwa mu masomo yasojwe y’abasirikare bakuru [Amafoto]

Chief Editor

Ubutaliyani:Mu masaha 24 Coronavirus yishe abantu benshi kuva yatangira kwibasira abatuye isi

Chief Editor

Perezida Trump yatangaje umuti akoresha nk’urukingo rwa coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment