November 24, 2020
Hanze

Malawi:Perezida Chakwera yujuje muri Guverinoma nshya abakomoka mu miryango imwe

Perezida mushya wa Malawi  Lazarus Chakwera yashyize bamwe mu bafitanye amasano muri guverinoma ye, bituma benshi babinenga cyane barimo n’abaharanira uburenganzira. 

Sidik Mia wahoze yiyamamazanya na Perezida Chakwera mu matora mu mwaka ushize, yagizwe minisitiri w’ubwikorezi, umugore we Abida Mia agirwa minisitiri wungirije w’ubutaka.

Kenny Kandodo yagizwe minisitiri mushya w’umurimo mugihe mushiki we Khumbize Kandodo aba minisitiri w’ubuzima.

Umucuruzi Gospel Kazako yagizwe minisitiri w’itumanaho, mu gihe muramukazi we Agnes Nkusa Nkhoma yagizwe minisitiri wungirije w’ubuhinzi.

Perezida Chakwera yari yagize minisitiri w’ubutabera umunyamategeko Modercai Msiska, uyu yanga uyu mwanya avuga ko byaboneka nk’aho ari igihembo amuhaye kuko yamuhagarariye mu rukiko ubwo rwategekaga ko intsinzi y’uwari Perezida Peter Mutharika iteshwa agaciro.

Chakwera yashinjaga uwo yasimbuye Mutharika icyenewabo no kuzuza muri guverinoma abantu bakomoka mu gace kamwe nawe.

Ubu guverinoma Chakwera yashyizeho nayo barayinenga ko hejuru ya 70% by’abayigize bava mu gace ko hagati mu gihugu ahiganje cyane abo mu ishyaka rye rya politiki.

Ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, Abanyamalawi bagaragaje ko batishimiye guverinoma nshya;

Alfie Saweta yanditse ati: “Singiye kubeshya, mbabajwe cyane n’urutonde rw’abagize guverinoma nshya. Umenya twari twiteze ibirenze. Umugabo n’umugore hamwe na mubyara w’uwo mugore muri guverinoma imwe, koko?”

Hugo Mlewa yanditse: “Yari akwiye kwirinda aya masano, umuhungu wa…umugabo wa…umuvandimwe wa…Chilima [ubu ni visi perezida] yaravuze ngo Malawi si akarima k’umuryango…imiryango ibiri. None nguyu yemeje imiryango muri guverinoma.”

Faceofmalawi ivuga ko Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (HRDC) muri malawi Gift Trapence yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Lilongwe,ko iryo tsinda ryasabye gukorana inama na Chakwera.

Trapence yavuze ko kuva iyo Guverinoma yatangazwa, abantu benshi babahamagaye kugira ngo bagaragaze ko batishimiye Guverinoma nshya.

Yashimangiye ko iryo tsinda ritazemera ko icyenewabo gikomeza mu gihugu.

Ku ruhande rwe, Umuhuzabikorwa wa HRDC ku rwego rw’igihugu, Luke Tembo, yavuze ko abantu batishimiye ishyirwaho ry’abagize Guverinoma bakomoka mu miryango imwe ndetse n’abantu benshi baturuka mu karere kamwe.

Yavuze ko ibyakorewe abaturage atari byo abantu bari biteze, ashingiye ku byatangajwe na Perezida Chakwera ubwo yiyamamazaga ashaka ko bamutora.

Related posts

RDC:Umuntu wa Kabiri yishwe na Ebola habura umunsi umwe ngo bishimire ko yarangiye mu gihugu

Chief Editor

Kenya na Ethiopia Harakekwa abantu bafite indwara ya coronavirus

Chief Editor

Uganda:Abasirikare babiri batawe muri yombi bazira gufasha abacuruza ibiyobyabwenge kubyambutsa

Chief Editor

Leave a Comment