November 28, 2020
slider Ubutabera

Ngoma:Abafungwa bane bari banarwaye covid-19 batorotse baciye mu idirishya ry’aho bari bafungiye

Abafungwa bane bari bacumbikiwe mu kigo cy’amashuri cya ASPEK mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma batorotse mu cyumba babagamo aho bavurirwaga covid-19 baciye giriyaje z’idirishya bacamo baragenda.

Aba bafungwa uko ari bane ndetse barwaye covid-19 batorotse ahagana saa moya n’igice z’umugoroba wo Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nyakanga.

Amakuru agera Kuri IGIRE avuga ko abatorotse harimo babiri bakomoka mu karere ka Ngoma n’abandi babiri bakomoka mu karere ka Kayonza bakaba bari bakurikiranweho ibyaha birimo icyaha cy’ubujura ndetse n’icyaha cy’ibikangisho by’amagambo.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Twizeyimana Hamdun yemereye IGIRE ko abo bafungwa uko ari bane batorotse.

Ati”Abafungwa batorotse bari bane(04).Ubu iperereza ryatangiye turimo kubashakisha dufatanije nizindi nzego”.

Abatorotse babiri bo mu karere ka Kayonza ni uwitwa Nsabimana Olivier w’imyaka 30 y’amavuko wo mu kagari ka Rusera umurenge wa Kabarondo waregwaga ubujuru ariko yari ategereje kuburana kuko dosiye ye yari yaragejejwe mu rukiko.Hari Kandi Ndagijimana Dominique wo mu murenge wa Kabarondo ibyo yari afungiwe ntibyamenyekanye.

Naho abafungwa babiri bo mu karere ka Ngoma; ni Banguwiha J.Paul w’imyaka 21y’amavuko mwene Sendwi Xavere na Muhindiri Godelive akaba akomoka mu mudugudu wa Isangano akagari ka Nyagasozi umurenge wa Zaza akaba yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka.

Hari na Mubyarirehe bakunda kwita Nyamayarwo w’imyaka 52 y’amavuko mwene Misigaro Auguste na Mukakoroti Clodette ukomoka mu mudugudu wa Isangano akagari ka Mugatare umurenge wa Mugesera uyu akaba yaregwaga icyaha cy’ibikangisho by’amagambo.

Related posts

Perezida Kagame yagaragaje icyatumye u Rwanda ruba urwa kabiri mu bihugu byoroshya ubucuruzi

Chief Editor

Tariki 14-17 Kamena 1994:Interahamwe zari ziyobowe na Col.Renzaho na Col.Munyakazi zishe Abatutsi muri Saint Paul na Sainte Famille

Chief Editor

Yibye ibikoresho mu musigiti i Rwamagana afatirwa mu karere ka Gatsibo

Chief Editor

Leave a Comment