Ubutabera

Ngoma:Abandi bafungwa babiri muri bane barwaye covid-19 bari batorotse nabo bafashwe

Nyuma y’uko hari abafungwa bane bari batorotse aho bavurirwaga covid-19 mu kigo cy’amashuri cya ASPEK mu murenge wa Kibungo babiri muri bakaza gufatwa,magingo aya abandi babiri bari basigaye nabo bafashwe bafatirwa mu karere ka Rwamagana.

Abo bafungwa batorotse ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 8 Nyakanga bari bane harimo babiri bo mu karere ka Ngoma ndetse n’abandi babiri bo mu karere ka Kayonza.

Amakuru agera kuri IGIRE avuga ko babiri bari basigaye batarafatwa bo mu karere ka Kayonza nabo bamaze gufatwa bafatirwa mu karere ka Rwamagana aho bari bafite gahunda yo kujya i Rwagitima mu karere ka Gatsibo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba CIP Twizeyimana Hamdun yemereye IGIRE ko abo bafungwa bamaze gufatwa ndetse ko bafatiwe i Rwamagana.

Yavuze ko banyuze mu gishanga cya Rwaruhogo kigabanya Akarere ka Rwamagana na Ngoma bakabona kugera i Rwamagana.

Abo babiri bari batorotse bo mu karere ka Kayonza ni uwitwa Nsabimana Olivier w’imyaka 30 y’amavuko wo mu kagari ka Rusera umurenge wa Kabarondo waregwaga ubujuru ariko yari ategereje kuburana kuko dosiye ye yari yaragejejwe mu rukiko.Hari Kandi Ndagijimana Dominique wo mu murenge wa Kabarondo ibyo yari afungiwe ntibyamenyekanye.

 

Related posts

Nyaruguru:Abayobozi babiri mu myanya ikomeye mu karere batawe muri yombi

Chief Editor

Rwamagana:Abasore babiri bafatanwe ibiro 43 by’amabuye y’agaciro undi aratoroka

Chief Editor

Nsabimana Calixte Sankara wa FLN yahishuye ko Perezida wa Zambia yabateye inkunga yo gutera u Rwanda

Chief Editor

Leave a Comment