Ubutabera

Ngoma:Babiri mu bafungwa barwaye Covid-19 bari batorotse aho bavurirwaga bafashwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane haramutse havugwa abarwayi bane ba Covid-19 bari basanzwe ari abafungwa batorotse aho bari  kuvurirwa mu kigo cy’amashuri cya ASPEK mu karere ka Ngoma umurenge wa Kibungo,ariko kugeza ubu babiri bamaze gufatwa.

Abo bafungwa batorotse ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 8 Nyakanga bari bane harimo babiri bo mu karere ka Ngoma ndetse n’abandi babiri bo mu karere ka Kayonza.

Amakuru agera kuri IGIRE avuga ko babiri bo mu karere ka Ngoma bamaze gufatwa ubwo inzego zitandukanye zafatanyije kubashakisha bakaza kubasanga bihishe iwabo mu mirenge ya Mugesera na Zaza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba CIP Twizeyimana Hamdun yemereye IGIRE ko abo bafungwa bamaze gufatwa ndetse n’abo mu karere ka Kayonza nabo bari bube bafashwe mu masaha ari imbere kuko amakuru y’aho bari inzego z’umutekano ziyafite.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko abo babiri bafashwe bari butange amakuru y’abandi bahuye nabo kugira ngo nabo bapimwe harebwe niba ari bazima.Inasaba kandi abaturage ubufatanye basanganwe bwo gufasha inzego z’umutekano gutanga amakuru kugira ngo nabo basigaye bafatwe.

Babiri bo mu karere ka Ngoma; bari batorotse ariko bamaze gufatwa ni Banguwiha J.Paul w’imyaka 21y’amavuko mwene Sendwi Xavere na Muhindiri Godelive akaba akomoka mu mudugudu wa Isangano akagari ka Nyagasozi umurenge wa Zaza akaba yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka.

Hari na Mubyarirehe bakunda kwita Nyamayarwo w’imyaka 52 y’amavuko mwene Misigaro Auguste na Mukakoroti Clodette ukomoka mu mudugudu wa Isangano akagari ka Mugatare umurenge wa Mugesera uyu akaba yaregwaga icyaha cy’ibikangisho by’amagambo.

Related posts

Polisi yongeye gusohora urutonde rw’abashoferi barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

Chief Editor

Kigali:Abantu 28 batawe muri yombi bazira guhindura ingo zabo utubare tw’inzoga

Chief Editor

Urubanza rwa Me Evode Uwizeyimana ushinjwa guhutaza umusekirite rwarashyinguwe ntiruzaba

Chief Editor

1 comment

Ngoma:Abandi bafungwa babiri muri bane barwaye covid-19 bari batorotse nabo bafashwe - IGIRE July 9, 2020 at 1:57 pm

[…] by Chief EditorJuly 9, 2020060 […]

Reply

Leave a Comment