November 29, 2020
Politiki slider

Gen.Kabarebe yahishuye uburyo RPA yanesheje ingabo z’Ubufaransa,Zaire n’Ububiligi zari zaje gutabara Habyarimana

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu bya gisirikare n’umutekano, General James Kabarebe,yagaragaje uburyo urukundo rw’Igihugu ari ikintu cy’ingenzi cyatumye batangiza urugamba rwo kubohora Igihugu bakarutsinda mu gihe Perezida Habyarimana yari yahuruje ingabo z’amahanga n’ibitwaro byazo kabuhariwe.

Gen.Kabarebe yabigarutseho Kuri Uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga mu kiganiro ku Kwibohora, cyahuje bamwe mu bayobozi n’Abanyarwanda baba muri Aziya, mu Burasirazuba bwo hagati na Pasifika.

Gen.Kabarebe yavuze ko nubwo bari bamaze imyaka igera muri 30 hanze y’igihugu, aho bari hose mu bihugu bitandukanye bakomeye ku muco, bagakomeza gukunda u Rwanda ndetse ndetse n’uwo muco mwiza ugatozwa abari bakiri bato.

Yatanze urugero rw’uko ikipe nkuru y’igihugu Amavubi yagiye gukinira mu gihugu bari barimo akina n’icyo gihugu kandi ari abasirikare bacyo ariko ngo bararenze bafana ikipe y’Amavubi birengagiza iy’icyo gihugu.

Ati “Twakundaga u Rwanda pe!. Nubwo twabaga mu bihugu byari biducumbikiye ndibuka rimwe mu gihugu njye nabagamo Amavubi yaje gukina n’ikipe y’igihugu y’icyo gihugu kandi twe twitwaga ko turi abasirikare b’ingabo z’icyo gihugu ariko twarikoze tujya ku kibuga dufana Amavubi mu buryo bugaragara. Twumvaga Amavubi ari igihugu cyacu ari u Rwanda, dufana kandi tutakibamo tutanagikorera.”

Ubwo burere bwo gukunda igihugu ariko n’akababaro ko kutagira igihugu ni byo byatumye urubyiruko rwitabira urugamba n’ababyeyi bakohereza abana babo nta ngingimira.

Ati “Gutera igihugu birumvikana birakomeye cyane. Twaheraga ku mutima twari dufite, mu by’ukuri njye abo nabonye b’urubyiruko twazanye n’abandi baje badusanga, bose wabonaga bafite umutima ariko ntawari witeze icyo ari buhure nacyo imbere.”

Gen.Kabarebe yavuze ko umutima ukunda igihugu no kwemera kukitangira,byabahaye imbaraga zo kubasha guhangana na Leta ya Habyarimana yahuruje ingabo zikomeye n’ibitwaro byazo bikomeye.

Muri izo ngabo hari harimo Imitwe ikomeye y’Ingabo z’Abafaransa, iz’Ababiligi n’izaturutse mu mutwe urinda umukuru w’igihugu muri Zaïre zaje zikabahuriraho bituma RPA Inkotanyi itakaza ingabo nyinshi ku ikubitiro.Gusa ngo ibi ntibyabaciye intege kubera wa mutima ukunda igihugu.

Ati “Ntanze nk’urugero twateye itariki ya 1 Ukwakira 1990 ariko itariki 4 iminsi ine nyuma yaho Abafaransa bavuye mu birindiro byabo muri Centrafrique umutwe wabo w’abakomando uza gutabara ingabo za leta twarwanaga nazo. Bukeye itariki 5 Ababiligi baraje, bukeye Mobutu wa Zaïre yohereje umutwe w’ingabo urinda umukuru w’igihugu kuturwanya n’ibikoresho bihambaye tutari dufite ari nayo mpamvu ku ikubitiro twapfushije abasirikari benshi n’abayobozi benshi ariko ibyo ntabwo byaciye abayobozi intege kubera ko twari dufite umutima wo gukunda igihugu no kucyitangira ndetse harimo no kumena amaraso.”

Yavuze ko Ubuyobozi bwiza muri urwo rugamba yabaye intwaro ikomeye yabafashije kurutsinda na nyuma yarwo ibafasha gushyiraho icyerekezo cyo kubaka u Rwanda.

Ati “Ikindi cyadufashije cyane ni ubuyobozi. Buriya ubuyobozi ni intwaro ikomeye cyane mu rugamba rwose umuntu yarwana rwaba urw’amasasu rwaba urwo kubaka igihugu kuko hari ibyemezo bigomba gufatwa, icyerekezo kigomba gufatwa kandi uruyoboye akacyerekezamo n’abo ayoboye akanakibumvisha bakacyumva. Kuba rero twaragize ubuyobozi bwiza nubwo twahuye n’ibyo bibazo yabaye intwaro ikomeye cyane ku buryo ubuyobozi bwiza bwaduhaga imbaraga ziruta iza biriya bikoresho n’abo twarwanaga nabo.”

Urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku itariki ya 1 Ukwakira 1990. Kuri iyo tariki nibwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi, APR, zagabye igitero ku mupaka wa Kagitumba kiba ikimenyetso gikomeye cy’urugamba rwo kubohora igihugu binyuze mu nzira y’intambara.

Ikiganiro cyari kitabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase,Gen James Kabarebe,Umunyamabanga wa Leta Muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco,Bamporiki Eduard n’abandi bayobozi.

Related posts

Perezida wa Rayon sports yatangaje ko bagiye kujyana Skol mu nkiko

Chief Editor

Minisitiri Evode Uwizeyimana na Minisitiri Munyakazi banditse basezera ku mirimo

Chief Editor

Rwamagana : Kiliziya ya Orthodox yizihije Mutagatifu Catherine w ‘Alexandria .

Chief Editor

Leave a Comment