November 25, 2020
Ubuzima

Nyanza:Umwana w’umuhungu yasanzwe mu ishyamba ryo kwa padiri yishwe urw’agashinyaguro

Umwana w’umuhungu witwa Mundanikure yasanzwe yapfiriye mu ishyamba rya Kiliziya Gaturika ahakunze kwita ishyamba ryo kwa padiri riherereye mu Mudugudu wa Marende, Akagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi bigakekwa ko yishwe atemwe ijosi kuko ryendaga gucika.

Abaturage basanze Mundanikure wari uri mu kigero cy’iyaka 17 y’amavuko,muri iryo shyamba mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga. 

Umwe mu baturage witwa Bihoyiki Martin yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yazindutse mu gitondo cya kare cyane agiye guhinga yagera muri ririya shyamba rya Paruwasi ya Kirambi akahabona uriya mwana.

Bihoyiki wahise atabaza inzego z’ubuyobozi, avuga ko nyakwigendera bamusanganye ibikomere ku buryo ashobora kuba yishwe atemwe.

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Bahorera Dominiqwe yabwiye Umunyamakuru ko nyakwigendera koko basanze yatemwe bikomeye ku buryo abamwisha bashakaga kumuca ijosi kuko basanze ryenda kuvaho.

Yavuze ko uriya mwana asanzwe akora mu birombi by’amabuye y’agaciro ku buryo abamwishe bashobora kuba bashakaga kumwaka amafaranga.

Ati “Abamwishe birashoboka ko bari bazi ko yaba yagurishije amabuye y’agaciro.”

Bahorera avuga ko kuva babona nyakwigendera, hahise hatangira iperereza kugira ngo abagize uruhare rw’uriya mwana bafatwe bakurikiranwe.

Related posts

Kayonza:Umukobwa w’imyaka 15 yasanzwe yishwe yaciwe intoki harakekwa umugabo babanaga mu buryo butemewe

Chief Editor

Nyanza:Umugabo yishe inshoreke ye arangije nawe ahita yimanika

Chief Editor

Covid19/Amajyepfo:Abasaga 6000 bavuye mu mujyi wa Kigali barashakishwa ngo bishyire mu kato

Chief Editor

Leave a Comment