November 28, 2020
slider Ubuzima

Rwamagana:Barishimira ivuriro ryo ku rwego rwo hejuru babonye rizabaruhura ingendo bakoraga bajya i Kigali

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana by’umwihariko abatuye mu murenge wa Muyumbu barishimira ivuriro ryo ku rwego rwo hejuru ‘Muyumbu Medical Clinic’ begerejwe bavuga ko rije kuzabaruhura ingendo bakoraga bajya gushaka serivise z’ubuvuzi mu mujyi wa Kigali dore ko ari ivuriro rifite ibisabwa byose nk’iby’amavuriro y’i Kigali.

Ni ivuriro ryubatswe na bamwe mu baturage ba Muyumbu mu rwego rwo gufasha umurenge wabo n’akarere muri rusange,kubona serivise z’ubuvuzi zibegereye bari basanzwe bajya gushaka mu mujyi wa Kigali dore ko umurenge wa Muyumbu utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 33 harimo bamwe bajya bakenera serivise z’ubuvuzi zo ku rwego rwo hejuru.

Mboninyubaka Gerald utuye mu mudugudu wa Rugarama akagari Kinyambo avuga ko aho batuye nta vuriro ryari ribegereye rifite ubushobozi ndetse batanegereye kaburimbo,ariko ngo bibaye byiza kuba babonye ivuriro hafi rizabakiza kujya i Kigali.

Ati”Kuba twabonye ririya vuriro ritwegereye turishimye tuzajya twivuriza ku gihe,hari n’igihe tutajyaga twivuza neza tukajya ahoroheje ariko ubu ng’ubu tubonye ivuriro rifite ubushobozi.Ubu rero turishimye nk’abanyamuyumbu”.

Mboninyumva yatanze urugero rw’uko yigeze kurwaza umwana ari mu masaha y’ijoro biba ngombwa ko ajya kumuvuza mu ivuriro ryisumbuyeho ku yari mu murenge wabo,agiye i Kigali ageze ku ivuriro yari yizeye ko ryamuvurira umwana, bamubwira ko yakererewe ahita ajya ku rindi niho bavuye umwana we.

Ibyo rero yemeza ko ivuriro ‘Muyumbu Medical Clinic’ rigiye gukemura ibyo bibazo byo kurara basiragira bajya gushaka serivise z’ubuvuzi i Kigali.

Ivuriro Muyumbu Medical Clinic rifite imashine kabuhariwe zipima indwara zitandukanye z’imbere mu mubiri

Ntsinzi Bienfait utuye mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Akinyambo avuga ko iri vuriro rizabafasha mu gukemura ikibazo cy’abagore n’abana bakundaga kurwara, ariko kubageza ku muhanda aho bafatira imodoka bagiye kubavuza i Kigali bikabagora.

Ati”Iri ni ivuriro dutekereza ko turitezeho byinshi cyane cyane urebye aho dutuye kuba nta gare tuhafite,biba bisobanuye ko nta buryo umuntu ahita afata imodoka mu bantu batazitunze agahita ava aha ng’aha akagera ku yandi mavuriro nk’uko abyifuza.Nk’abana ntibashobora gushyirwa kuri moto,abagore batwite baba bakeneye kugira ngo babone imodoka ibageza ku ivuriro batavunitse cyane.Ubwo rero iri vuriro turateganya ko rizacyemura ibyo bibazo byabonekaga”.

Akomeza asaba Ubuyobozi bw’iri vuriro kuzorohereza n’ab’amikoro make nabo bakisanga muri iryo vuriro.

Ati”Nk’ubuyobozi bw’ivuriro bwazajya budufasha twebwe nk’abaturage kugira ngo wenda batugabanyirize nk’amafaranga yishyurwa kugira ngo natwe tujye twisanga mu ivuriro”.

Bugabo Abdulikarim Musisi umwe mu baturage ba Muyumbu bagize ubushake bwo kubaka iri vuriro,avuga ko kuryubaka babitewe n’uko babona umurenge wabo uri kuza guturwamo n’abantu benshi kandi bazakenera ubuvuzi bwisumbuye ku busanzwe buhari.

Ati”Muyumbu rero kuri twe ni amahirwe,ni umugisha wundi kuba twabashije kubona ivuriro nibura ryigenga kandi rifite ubushobozi bwo gutanga serivise zikenewe nk’izo twavana ahandi hantu ndavuga mu mujyi wa Kigali”.

Avuga ko ntawe bazaheza kuhivuriza kuko bagiye kuzashyiraho gahunda y’uko buri muntu uzaba ufite ubwishingizi ubwo ari bwo bwose,azajya ahabwa serivise z’ubuvuzi nk’ibisanzwe.

Ati”Iri vuriro ryacu dufite muri gahunda ko tuzafatanya n’ubundi bwishingizi bwose kugira ngo byorohere buri muntu wese kuba yakivuza cyangwa kubona serivise yo kwivuza bimworoheye”.

Ivuriro Muyumbu Medical Clinic rifite imodoka y’abarwayi izajya yifashishwa mu kujyana abarwayi bibaye ngombwa ko boherezwa mu bitaro bikuru

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu yemeza ko iyi ari intsinzi ku baturage ba Rwamagana ndetse n’intara y’Iburasirazuba muri rusange kuko iri vuriro rije kugabanya ingendo ndende zakorwaga abantu bajya gushaka serivise z’ubuvuzi zisumbuyeho mu mujyi wa Kigali.

Ati”Twabikoreraga ku nyungu z’abaturage ba Muyumbu no mu nkengero zaho kugira ngo babone aho bivuriza bashobora kubonera serivise zose zidatangwa ku kigo nderabuzima kuko nk’izi mashine ntabwo zihari n’abaganga b’inzobere ntabwo bahari ariko hano byose birahari.Ndizera ko iri vuriro ritazaba irya Muyumbu gusa ahubwo rizaba iry’akarere kose n’abandi bava mu ntara y’Iburasirazuba bakurikiye imashine iyo za Kigali zibaha serivise nziza,ariko naha zose zabonetse”.

Meya Mbonyumuvunyi asaba ubuyobozi bw’ivuriro Muyumbu Medical Clinic kuzaha ababagana serivise nziza kandi inoze mu rwego rwo gukomeza kunganira Leta mu byo ikorera abaturage nk’uko babyiyemeje bajya kugira igitekerezo cyo kurishyiraho.

Ivuriro Muyumbu Medical Clinic ritanga serivise z’ubuvuzi buri ku rwego rwo hejuru mu byiciro bitandukanye birimo ubuvuzi rusange (Internal medicine),ubuvuzi bw’abana,ubuvuzi bw’abagore,ubuvuzi bw’indwara z’imbere,ubuvuzi bw’amenyo ndetse n’izindi serivise z’ubuvuzi.

Iri vuriro rije gukemura ibibazo by’abakoraga ingendo bajya kwivuza i Kigali bavuye mu ntara y’Iburasirazuba,rifite ibikoresho bitandukanye byo ku rwego rwo hejuru byifashishwa muri izo serivise z’ubuvuzi zihatangirwa hakiyongeraho n’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye.

Ivuriro Muyumbu Medical Clinic
Muri iri vuriro harimo n’imashine yifashishwa mu buvuzi bw’amenyo buri ku rwego rwo hejuru

Iyi Ni imashine ikoreshwa mu gusukura bacanira ibikoresho byifashishwa mu kuvura

 

Related posts

Rubavu:Ibihano byakajijwe kubatambara agapfukamunwa n’abakambara nabi

Chief Editor

Umujyi wa Kibungo ugezehe uvugururwa nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yahagiriye mu 2017?

Chief Editor

CAR:Abapolisi b’u Rwanda batangiye kugeza amazi meza ku baturage batuye mu murwa mukuru Bangui[Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment