November 25, 2020
Politiki slider

Huye:Bamaze imyaka icumi batagira amazi robine zarumye kandi uruganda ruyatunganya ruri mu mudugudu wabo

Abatuye mu mudugudu wa Kadahokwa umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye bavuga ko bamaze imyaka igera kuri icumi amavomo yabo yarumye adakora Kandi muri uwo mudugudu ariho hari uruganda rutunganya amazi akoreshwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Huye.

Ni ikibazo abaturage bibaza bakabura igisubizo mu gihe amatiyo ajyana amazi mu bice by’umujyi anyura mu mudugudu wabo bakarenga bakajya kuvoma amazi mu birometero n’ibirometero bayabura bakavoma ibinamba.

Gatari Jean Bosco avuga ko bibabaje kubona amatiyo abanyuraho ajyana amazi ahandi bikanakubitiraho n’uko na mavomero yabo adaherukamo amazi byitwa ngo umudugudu wabo niho haturuka amazi yo mu karere ka Huye.

Ati”Twegereye uruganda rwa Kadahokwa ariko amazi ntatugeraho twese.Tubona bidakwiye kugira ngo amazi ajye ahandi Kandi yaduheraho nkatwe twegereye uruganda tukaba twavuga ko aya mazi adufitiye akamaro”.

Akomeza agira ati”Hari amarobine yubatswe mu myaka igera ku icumi Ari aho dore yamezeho ibyatsi,yamezeho ibigunda kandi ayo mazi tuyakeneye.Izo robine ntizikora bityo tukibaza icyabiteye bikatuyobera.”

Mugenzi we agira ati”Kugira ngo tubone amazi meza dukora urugendo rure rure tukajya kuyagura ariko nyine n’igihe tutabonye amafaranga tukajya ku migezi yo mu gishanga”.

Undi ati”Biratangaje kuba twegereye uruganda rw’amazi tukavoma igishanga kandi ari uruganda rushinzwe kuduha amazi meza.Tukaba dufite ikibazo cy’ingaruka nyinshi zituruka muri ayo mazi.Twumvaga ko kuba duturiye uruganda twagira ikizere cyo kunywa amazi meza”.

Umuyobozi w’akarere ka Huye ,Ange Sebutege,avuga ko iki kibazo bari bakizi ariko bagiye gushaka uko bavugurura imiyoboro yari yarashaje uko ingengo y’imari izagenda iboneka.

Ari”Turabizi hariya by’umwihariko muri kariya gace,amavomero rusange hose arimo nubwo adahagije.Hariya hari ivomero rimwe turabizi ko ridahagije.Icyo twabizeza ni uko tubizi kandi biri muri gahunda uko ingengo y’imari izagenda iboneka tuzagenda tubikora”.

Akomeza avuga ko hari n’ahandi hari imiyoboro y’amazi yangiritse ariko nayo bagomba gusimbuza amatiyo yayo yangiritse.

Ati”Ikindi ni ugusana amavomero adakora.Buriya kugira ngo amavomero abe adakora harimo ibibazo birimo ibya tekinike,harimo imiyoboro iba yarangiritse,ibyo byose bisaba ingengo y’imari kugira ngo bisimbuzwe kuko ntabwo byakorerwa rimwe ariko Icyo twabizeza ni uko biri muri gahunda Kandi bizacyemuka”.

Mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’amazi mu karere ka Huye harimo kubakwa imiyoboro y’amazi mu mirenge ya Huye na Ruhashya,ni mu gihe muri aka karere amazi meza agera ku baturage ku kigero cya 75%>

Related posts

Ntitwakemerera Covid-19 gukuba kabiri ibyo yangirije-Perezida Kagame

Chief Editor

Breaking news:Uganda yongeye kurekura abandi banyarwanda 13

Chief Editor

Babyeyi..muri Igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ‘ngobyi yo kwishakamo ibisubizo-Madamu Jeannette Kagame

Chief Editor

Leave a Comment