November 28, 2020
Ubutabera

Nyanza:Batatu bakekwaho kwica urw’agashinyaguro umwana w’umuhungu bakamuta mu ishyamba batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwica umwana witwa Mundanikure Leon w’imyaka 17 wari usanzwe akora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko.

Uyu Mundanikure Léo wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, bamusanze mu ishyamba rya Paruwasi Gatolika ya Kirambi riherereye mu Mudugudu wa Marende, Akagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, yishwe atemwe ijosi.

Abaturage nibo babonye umurambo w’uyu mwana mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020, muri iryo shyamba riherereye mu Mudugudu wa Marende mu Kagari ka Kirambi.

Abafashwe barimo uwitwa Niyitegeka Laurent w’imyaka 44 y’amavuko, Nsengiyumva Bosco w’imyaka 24 y’amavuko na Turatsinze Emmanuel uzwi nka Kagozi w’imyaka 21 y’amavuko.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire Dominique Bahorera yabwiye umunyamakuru ko amakuru y’uko aba bagabo batatu batawe muri yombi ari ukuri.

Ati: “Abo bantu batatu bari basangiye mu kabari na nyakwigendera bazi ko yagurishije amabuye y’agaciro bamwizeza ko bamuherekeza bakamugeza iwabo ariko ntibabikora.”

Bahorera yavuze ko abafashwe bose bafungiwe kuri station ya RIB iri ku Murenge Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Related posts

Mu minsi itanu RIB imaze kwakira ibirego bisaga 35 by’abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Chief Editor

RIB yataye muri yombi Bizimana ukekwaho ibyaha birimo icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi aho yacuruzaga abakobwa

Chief Editor

Bane bafatiwe mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi mu gihugu abandi baratoroka

Chief Editor

Leave a Comment