Amakuru avuga ko nyakwigendera akomoka mu murenge wa Ntarabana, uhana imbibi n’uyu murenge yasanzwemo yishwe wa Burega.

Bivugwa Kandi ko Biguma yari yagiye mu murenge wa Burega aho yarimo asangira na Ndagijima  mu kabari ka Nkundabanyanga Jean Baptiste ,bakaba baje gutahana ariko bageze mu nzira hari ibyo ngo batumvikanyeho bararwana amukandagira mugatuza amukubita n’imigeri mu mbavu asunikira munsi y’umuhanda.

Ubwo Ndagijimana ukekwaho kugira uruhare mu kwica Biguma, yatashye araryama bimwanga munda bigeze mu masaha ya saa kumi za mugitondo  yabyutse ajya kureba aho yasize Biguma,ahageze yasanze yashizemo umwuka.

Akimara kubona ibyo, yahise atega moto mu masaha ashyira mu gitondo, asaba umu motari kumugeza kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntarabana bagezeyo, Motari yamwishyuje amubwirako azaba amwishyura.

Umuvandimwe wa Nyakwigendera witwa Faraziya yavuze uko byagenze ati:” Uyu n’umuvandimwe wacu witabye imana, dore abaganga bamuriho,yari afite imyaka 50 y’amavuko yari akiri ingaragu, tuva inda imwe ntakibazo yagiranaga n’abaturanyi buretse ko yikundiraga akayoga”,

Yakomeje avuga ko ukekwaho kugira uruhare mu kwica umuvandimwe batari basanzwe bamuzi kuko avuga mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Mutete mu Kagari ka Kabeza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Burega Mbera Buroha Rodrigue yemereye IGIRE ko barwanye bavuye ahantu baguze inzoga ariko icyo bapfuye kikaba kitaramenyekana.

Ati” Yaramukubise kuko nawe yabitanzemo ubuhamya.Yaramukubise umuteragura imigeri mu gatuza hanyuma amusiga aho ari intere.Mu gitondo yarongeye ajya kureba ko uwo muntu yahabyutse, agezeyo asanga umuntu yapfuye ahita yijyana kwirega kuri polisi ko yishe umuntu”.

Gitifu Mbera yasabye abantu bose bacuruza inzoga muri iki gihe kujya baziha abantu bakabasaba kujya kuzinywera mu rugo.Yanasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko kuba baricanye nyuma yo kurwana birumvikana ko hashobora kuba hari abantu babumvise ariko ntibatangira amakuru ku gihe.

Magingo aya Ndagijimana ukekwaho iki cyaha cyo kwica Biguma akaba yishyikirije Polisi ya Ntarabana akaba ari naho ari mu gihe iperereza rikomeje gukorwa.