November 28, 2020
Udushya

Umugore n’umugabo we bahisemo kwambara imyambaro idasanzwe y’abajya mu byogajuru kugira ngo birinde Covid-19[Amafoto]

Mu gihuhu cya Brazil ubu ni igihugu cya kabiri ku isi  icyorezo cya Covid19 kimaze kwicamo abantu benshi, gusa bakomeje gukora ibishoboka mu kurwanya no kwirinda coronavirus.

Uyu mugore n’umugabo we, bo bafashe ingamba zirenzeho mu kwirinda ko iki cyorezo kibageraho.

Tercio Galdino w’imyaka 66 akunze kurwara ibihaha, bisobanuye ko yaba ari mu kaga gakomeye aramutse yanduye iyi virus.

Bityo we n’umugore we Aliceia Lima bambara imyenda idasanzwe iyo basohotse hanze y’urugo rwabo muri Rio de Janeiro.

Tercio yaguze imyenda ariko ubwe niwe wikoreye ingofero (casque) imeze neza nk’iy’abagenda n’ibyogajuru bagiye mu isanzure.

Uretse kubaha ubwirinzi bwo ku rwego rwa kiganga, iyi myambaro ituma uyu mugore n’umugabo we banishimira cyane iby’isanzure basanzwe bakunda.

Muri Brazil, abantu barenga miliyoni 1,8 banduye covid-19 mu gihe abarenga 72,000 imaze kubica nk’uko bitangazwa na kaminuza ya Johns hopkins.

Baca ku bantu bagatangazwa n’uburyo bambaye
Ubusanzwe iyi myambaro yambarwa n’abajya mu isanzure
Usibye kwambara gutya banakoresha ubundi buryo bwo kwirinda

Related posts

Pasiteri ngo Imana yamutumye kuzura Kobe Bryant n’umukobwa we ariko ahawe 10% by’umutungo we

Chief Editor

Musanze:Umusore yafashwe amaze kwiba yambaye nk’umugore [Amafoto]

Chief Editor

Covid19:Yatawe muri yombi azira kunyuruza umukunzi we akamutwara muri ‘boot’ y’imodoka

Chief Editor

Leave a Comment