November 27, 2020
slider Ubuzima

Rusizi:Abagore 8 bafashe ingobyi gakondo bajyana mugenzi wabo wafashwe n’inda ku kigo nderabuzima

Umubyeyi witwa Ayingeneye Drocela utuye mu murenge wa Nyakabuye, akagari ka Gasebeya, mu mudugudu wa kaveya yafashwe n’inda ari mu rugo maze atabaza bagenzi be b’abagore bamugeza kwa muganga,ubwo umugabo we witwa Kayitare Kaneziyo yari yagiye gushaka imibereho.

Ibi byabaye tariki 12 Nyakanga mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo ubwo abagore 8 barimo abanyabuzima baturanye na Ayingeneye,yabonye afashwe n’inda ahita abitabaza maze bafata icyemezo cyo kujya mu mujishi w’ingobyi barekeza ku kigo nderabuzima cya Nkungu.

Bamwe mu batabaye baganiriye na IGIRE bavuze ko babonye mugenzi wabo afashwe niyo nda bagerageza gushakisha abagabo ngo bamujyane kwa muganga barabaheba bahitamo kumujyana Kandi ko byarangiye bamugejejeyo amahoro.

Nyiranzeyimana Mariya ni umunyabuzima muri uwo mudugudu avuga ko bashakishije abagabo barababura maze bahitamo kumwihekera mu ngobyi.

Yaze ati”Nibyo nti bisanzwe abagore guheka umurwayi mu ngobyi ariko twe twabonye igihe abagabo bazazira gutabara umuntu azaba yapfuye ni uko turatabara.”

Vesitina Nyiranzeyimana yavuze ko byabashimishije gutabara mu genzi wabo kandi ko gushaka ari ugushobora babikoze bakamugezayo amahoro.

Yagize ati” twerekanye ko natwe aho umugabo atari natwe duhari.Abagore natwe turashoboye. ”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nkungu, Hagenimana siliveli,yemeje aya makuru y’uko uwo mugore bagenzi be aribo bamugejeje ku kigo nderabuzima.

Ati”Ni isomo kuri buri wese wabibonye pe ndetse n’uwabyumva.Nibyo koko twabonye abo babyeyi bazana mugenzi wabo mu ngobyi”.

Yakomeje avuga ko n’abandi bagore ibi byagombye kubabera umukoro “njye ikigwa cyo gukora nakibonye”.

Kayitare umugabo w’uwo mugore mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIRE yavuze ko afite isoni zivanze n’ibyishimo.

Ati”Mfite isoni zivanzemo ibyishimo gusa Imana ibampere umiugisha”.

Uwizeyimana Domonique ni umuyobozi w’umudugudu wa Kaveya yemezako abo bagore bakozi icyo gikorwa ngo cyane we ko yaje gutabara asanga izo ndashyikirwa zabikoze kandi neza.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel, yabwiye IGIRE ko igikorwa abo bagore bakoze cyo gutabara mugenzi wabo ari abo gushimirwa kuko bagaragaje ko nabo bashoboye gukora ibyo abagabo bakora.

Ati”Ntabwo hariho umurimo wagenewe abagabo.Nk’uwo gutabara mugenzi we uri mu kaga ntabwo ari uw’umugabo gusa bitavuze ko umugore waba ufite imbaraga nkawe yabikora,baramutse barabikoze koko numva baba ari abo gushimirwa cyane ahubwo ni uko gusa ayo makuru twari tutarayamenya”.

Yavuze ko icyaba cyatumye atajyanwa n’imbangukiragutabara bishobora kuba byatewe nuko hari abantu batuye ahantu habi ku buryo imodoka itahita ihagera vuba.

Ati“Nubwo na Ambulance zaba zihari ariko urumva ko hari aho ziba zidashobora kugera kuko hari abaturage baba batuye mu misozi ku buryo kugira ngo bamugeze ku kigo nderabuzima biba bisaba ko niba ari umurwayi babe babigiramo uruhare”.

Visi Meya Nsigaye yasabye Abaturage kujya bumva ko umuco mwiza wo gutabara umuntu wagize ikibazo ari inshingano za buri munyarwanda.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nkungu, Hagenimana siliveli, avuga ko nawe yatunguwe n’igikorwa cyiza abagore bakoze
Abagore babonye babuze umugabo hafi bafata icyemezo gikomeye cyo kujya mu mijishi y’ingobyi bajyana mugenzi wabo kwa muganga

Isaie Nshimiyimana/IGIRE

Related posts

Kizito Mihigo yafashwe n’abaturage bamubonye mu gashyamba ubwo yageragezaga kujya i Burundi

Chief Editor

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka ebyiri harimo Coaster,barindwi bahita bapfa[AMAFOTO]

Chief Editor

Abantu 78 nibo bakirwaye covid19 mu Rwanda abandi bamaze gukira

Chief Editor

Leave a Comment