November 25, 2020
Politiki slider

Ngoma:Bavuga ko Perezida wa Repubulika abafashije guhindura amateka bakabona amazi meza bari barategereje kuva 1978

Abaturage batuye mu kagari ka Kibatsi Umurenge wa Rukira mu karere ka Ngoma bavuga ko ari amateka adasanzwe kuba babonye amazi meza abegereye kuva mu 1978 bayategereje ariko bakavuga ko iri ari isezerano rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari yarabahaye ry’uko bazagera ku iterambere mu mwaka wa 2020.

Ibi ni bimwe mu byishimo aba baturage bagaragaje ubwo hatahwaga umuyoboro w’amazi wa Gituku mu murenge wa Rukira uje gukemura ibibazo bijyanye n’amazi byabagaho mu baturage batuye mu mirenge ya Rukira na Murama yose yo mu karere ka Ngoma.Gusa uyu muyoboro uzanaha amazi igice gito cyo mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe.

Rubagumya Apolinaire utuye mu mudugudu wa Gituku akagari ka Kibatsi umurenge wa Rukira avuga ko amazi babonye mu 2020 bayifuje kuva cyera akiri umusore mu 1978 kuko hafi y’aho yari atuye hacaga umuyoboro w’amazi ariko ntibabashije kuyahabwa bakomeza kuyategereza none ubu nibwo bayabonye.

Ati”Aya mazi tubonye mu 2020,..hari umuyoboro wa kera mu 1978 icyo gihe narimfite umugeni niwo mwaka narongoyemo none amazi ageze hano mfite umwuzukuru wiga mu mwaka wa kabiri(amashuri yisumbuye).Ibibazo twahuye nabyo bire bire twarihanganye abenshi kubona dufite ibiro bicye byatewe no kuvoma ibishanga no kwikorera amajerekani tuyakura kure kuko twavomaga mu birometero bibiri n’igice ahantu hazamuka”.

Avuga ko amazi babonye bayakesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko yari yarabijeje ko mu 2020 bazaba bagezweho n’iterambere none imvugo ibaye ingiro amazi barayabonye nyuma y’imyaka myinshi.

Ati” Turashima cyane Perezida wa Repubulika kuba atwibutse tukabona amazi.Ni amateka mbonye mashya muri aka kagari ka Kibatsi mu mudugudu wa Gituku. Abanyamakuru namwe niba mwohereza n’amashusho na Perezida wa Repubulika, ayabone amenye ko tumushimira kugeza aka kanya kuko yatwijeje ko muri 2020 iterambere rizaba ryaraje none ritugezeho”.

Avuga ko aya mazi azabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko bayizeyeho kuzabafasha kwirinda covid-19,kuzabarinda inzoka ndetse no gutuma abanyeshuri batazongera gukererwa nk’uko byahozeho cyera bakivoma kure kandi habangamye gukurayo amazi.

Mukahabanabakize Francoise avuga ko baruhutse kuvoma kure ariko kuba babonye amazi hafi,bigiye no gufasha abanyantege nke batabashaga kugera ahantu bari basanzwe bayavoma.

Ati”Amazi twarayabonye twarishimye cyane kuko igihe kinini twarababaye ariko ibi ni ibisubizo tugezemo.Twavomaga kure abanyeshuri bacu bigatuma bakererwa ishuri ugasanga nabyo ni ibibazo.Ariko aya mazi ni ukuri Kagame atugiriye neza,ubu aho ageze aha ngaha(amazi) n’uwufite imbaraga nkeya nizeye ko azajya ayabona kuko kugira ngo tuyagure byari ibintu byatugoraga cyane”.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano N.Cyriaque avuga ko uyu muyoboro uje gukemura ikibazo cy’amazi mu mirenge ibiri uwa Murama na Rukira.

Ati”Ni umuyoboro mu byukuri uje gukemura ikibazo cy’abaturage batari bafite amazi cyane cyane mu mirenge ibiri aho yari make cyane kandi nabwo mu gihe cy’izuba ugasanga ni ibibazo bikomeye cyane.Dufite ikizere ko aje gukemura ibibazo by’abaturage cyane cyane ku kijyanye n’imibereho yabo haba kugira isuku,…kubaho mu buzima busanzwe,…burya amazi ubundi ni ikintu cyangombwa mu buzima bw’abaturage”.

Visi Meya Mapambano avuga ko nta mpungenge abaturage bagomba kugira z’uko aya mazi azabura kuko afatiye ku miyoboro ituruka ku isoko ndetse akaba aboneka hifashishijwe ingufu z’umuriro w’amashanyarazi ndetse ubunini bw’uwo muyoboro buzatuma abaturage bo muri iyo mirenge hafi 95% bazaba bagerwaho n’amazi.

Ati”Uko ubuyobozi bwifuza ko abaturage babona amazi ku buryo burambye,aho ageze ntabwo azabura kuko ni amazi y’isoko azanwa n’amashanyarazi ku buryo dufite ikizere cy’uko ahari ntabwo azongera kubura.Ikigiye kongerwa gusa ni imidugudu imwe nimwe ishobora kuba itaragerwamo n’amazi ariko nayo urugendo bakoraga rwagabanutse ariko igice kini nibura kugera kuri 95% bazaba bafite amazi dukurikije uko umuyoboro ungana”.

Uyu muyoboro ufite ibirometero 40 urangiye utwaye miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda ukaba uzaha amazi abaturage bo mu bice bitagiraga amazi byo mu mirenge ya Rukira na Murama bagera ku bihumbi 43 ndetse hari n’abandi baturage begereye uyu muyoboro bo mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe bahabwa amazi awukomotseho.

Igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro umuyoboro w’amazi wa Gituku kitabiriwe n’umuyobozi w’ingabo mu turere twa Ngoma,Kirehe na Bugesera Col.Bahizi Theodomir
Visi Meya Mapambano avuga ko uyu muyoboro uzakemura ikibazo cy’amazi mu mirenge ya Rukira na Murama ku kigero cya 95%

Rubagumya Apolinaire arashimira Perezida Kagame kuba asohoje isezerano yabahaye ry’uko muri uyu mwaka wa 2020 bazaba bafite ibikorwa by’iterambere birimo n’amazi

 

Mukahabanabakize avuga ko amazi babonye ari umugisha udasanzwe kuko bayabonye  I

Related posts

Umukozi w’ubushinjacyaha yatawe muri yombi acyekwaho kwiyita umukozi wo mu biro bya Perezida wa Repubulika

Chief Editor

Menya impamvu ebyiri zituma abantu bakaraba intoki nk’intwaro ikomeye yo kwirinda Coronavirus

Chief Editor

Hatangajwe umubare w’abantu bahuye n’abarwayi 17 ba Coronavirus n’aho bakomoka

Chief Editor

Leave a Comment