Ubukungu Ubuzima

Nyamagabe:Umuganga n’umuforomo basanzwemo Covid-19 bagenzi babo bose bashyirwa mu kato

Mu Bitaro bya Kigeme biherereye mu Karere ka Nyamagabe hagaragaye umuganga n’umuforomo banduye icyorezo cya COVID-19 bituma hahagarikwa serivise ku baza kuhivuriza bose ndetse abaganga abaforomo n’ababyaza bashyirwa mu kato.

Ibi bibaye nyuma gato y’uko ibitaro bya Kigeme byashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, byasabye ababigana bivuza bataha ko serivise z’ubuvuzi n’izindi bazaga kuhasaba bajya kuzisaba ku bigo nderabuzima bibegereye.

Ikindi kandi abatuye mu Kagari ka Kigeme Mu murenge wa Gasaka aho ibyo bitaro biherereye bashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye kuri bamwe mu bagatuye mu minsi mike ishize.

Umwe mu bakozi b’ibyo bitaro yabwiye umunyamakuru ko abaganga, abaforomo, ababyaza n’abakozi b’ibitaro bose bashyizwe mu kato nyuma y’uko babiri muri bo bagaragayeho icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Twashyizwe mu kato ntabwo turi gusohoka dutegereje andi mabwiriza twese twese. Ejo hari ababonetse banduye Coronavirus, ni umuganga n’umuforomo; bahise babajyana Rusizi kubakurikirana. Turi gufatwa ibipimo twese n’abakora isuku bose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yemeje ko mu Bitaro bya Kigeme hagaragaye abantu banduye COVID-19 bituma serivise zose zihagarara kugira ngo habanze hasukurwe.

Ati “Hagaragaye abantu banduye icyorezo cya Coronavirus bituma serivise zose zihagarikwa kugira ngo habanze hasukurwe haterwe umuti.”

Uwamahoro yavuze ko abakozi bose b’ibitaro bya Kigeme bashyizwe mu kato kugira ngo babanze basuzumwe harebwe uko bahagaze ku bijyanye n’icyo cyorezo.

Yasabye abaturage kujya kwivuriza ku bigo nderabuzima kandi bagatanga umusanzu wabo mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kuyirinda.

Yavuze ko nta gikuba cyacitse kandi umuti urambye wo guhashya icyorezo cya COVID-19 ari ukubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima yo kucyirinda.

Ati “Abaturage bumve ko ibyo basabwa kubahiriza ari umusanzu bari gutanga mu guhashya iki cyorezo. Ntabwo bagomba kubikora ku gahato bacungana n’ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano. Nidufatanya iki cyorezo tuzagitsinda.”

Ibitaro bya Kigeme bifite abakozi bagera ku 160 batanga serivise z’ubuzima n’izindi zitandukanye.

Related posts

#Kwibuka26:Tariki 12 Mata umunsi utazibagirana mu mitima y’abarokokeye kuri kiliziya ya Mukarange

Chief Editor

Umusirikare yabaye umuntu wa Gatatu uzize covid-19 mu gihe Umubare w’abakize wiyongereye

Chief Editor

Ngoma:Imodoka yari ipakiye amabuye yakoze impanuka abari bayirimo bamwe bacika amagufa y’amaboko n’amaguru

Chief Editor

Leave a Comment