November 27, 2020
Politiki

Rwamagana:Bemeza ko umuco w’isuku wamaze kuba intego nyuma y’inyigisho bamaze imyaka itanu bahabwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana kimwe n’abaturage buvuga ko umushinga wa Gikuriro Program mu myaka igera kuri itanu umaze ukorera muri aka karere wahinduye byinshi mu bijyanye  no kubigisha no kubatoza kugira isuku, bityo ngo amasomo babasigiye batazayapfusha ubusa azababera akabando kazabafasha gukomeza kugira ubuzima buzira umuze.

Umushinga Gikuriro Program mu karere ka Rwamagana wibandaga mu bikorwa bijyanye no gutoza abaturage kugira isuku ndetse no kubafasha kugira bimwe mu bikorwa bifashisha mu kuyigira biciye mu kubigisha no kubashishikariza kuyigira haba kugira ubwiherero butunganye,isuku mu rugo ndetse n’isuku ku mubiri no ku myambaro.

Umuyobozi wungirije w’umushinga Gikuriro Program ku rwego rw’igihigu Umurungi Yvonne,asobanura ko mu karere ka Rwamagana uyu mushinga ushyira mu bikorwa isuku n’isukura ku bufatanye n’umushinga AEE aho bigisha bakanatoza abaturage kugira umuco w’isuku mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ariko avuga ko babonye ubwo bukangurambaga budahagije kuko biba bisaba amazi,biba ngombwa ko babasabira kuba babona amazi ari naho igikorwa cyo kubaka amavomero cyaturutse Dore ko Ubusanzwe umushinga utateganyije gutanga amazi.

Ati”Ibyo rero tumaze kubikora tukabona ko bigenda neza,hari ikibazo cy’amazi twabonye.Ese umuntu uramwigisha kugira isuku nta mazi afite,uragira ngo bigende bite? Ubwo dukora ubuvugizi ku mutera nkunga ubwo nawe tugira Imana arabyumva na Leta ishyiraho ubuvugizi baratwongerera kugira ngo natwe twongeremo amazi”.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kugira isuku umushinga Gikuriro wabubakiye amavomero rusange kugira ngo babone amazi hafi yo gukoresha

Mu rwego rwo gushyira imbaraga mu kugira umuco w’isuku mu baturage,banabigishije gukora amasabune nyuma y’uko babonye ko ibyo kubigisha babifashe ariko bagifite imbogamizi zo kubishyira mu bikorwa bitewe n’ubushobozi buke bwo kuba bagura amasabune yo gukaraba.

Ngo ibi kandi byabafashije kumenya kuyakora kugira ngo bagenzi babo bayabone ku giciro gito ndetse nabo bkuremo amafaranga abafasha kwiteza imbere.

Abafashamyumvire batojwe isuku bagera n’aho bishakamo ibisubizo kugira ngo banoze isuku.

Umwe mu bafashamyumvire wo mu murenge wa Muhazi witwa Uwayezo Monica avuga ko babashije kubona amasomo ajyanye n’isuku bakayiga bari mu matsinda ubwo bakagenda baha buri munyamuryango umukoro umufasha kunoza isuku.Nyuma bagenda babasura bakareba ko ibyo bize babashije no kubishyira mu bikorwa binyuze Muri iyo mikoro ngiro baba bahawe.

Undi mufashamyumvire wo mu itsinda ry’isuku ryo mu murenge wa Rubona witwa Mukandayambaje Alice avuga bahuguwe gukora amasabune babifashijwemo n’umushinga Gikuriro Program bityo ngo amasabune bakora bayifashisha mu kugira isuku ndetse bakanakuramo amafaranga.

Akomeza agira ati”Aya masabune yatugiriye akamaro mu baturage ku muco wo kugira isuku ubu nta muntu warya adakarabye ubu coronavirus yaje mu banyarwanda byarabaye intego”.

Avuga ko mu midugudu yose igize umurenge wa Rubona ingo zose ziba zirimo amasabune y’amazi bakora mu itsinda abatasha kugira isuku cyane cyane bakaraba intoki.

Nyuma y’uko umushinga Gikuriro utoje abaturage kugira isuku bakabyumva,wanahise ubafasha mu kubona amahugurwa yo kubasha kwikorera ibizatuma iyo suku bayinoza nko gukora amasabune n’ibindi

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu avuga ko umushinga wa Gikuriro ntako utagize kuko usize akarere kabo gahagaze neza mu kugira isuku kandi amasomo basigiye abaturage atazapfa ubusa.

Ati”Gikuriro Program yabaye umufatanyabikorwa mwiza ntabwo yaduhaye ifi ahubwo yatwigishije kuyiroba.Ubwo yatwigishije rero,reka duhane indobani cyangwa inshundura kuri twe nibwo dutangiye akazi”.

Avuga ko ibyo uyu mushinga usize mu karere bigiye gukomeza kuba umusingi ukomeye wo gukomeza guharanira ubuzima bw’abatuye akarere binyuze mu bikorwa by’isuku abafasha myumvire mu midugudu yose basigaranye ndetse bazanasangiza abaturage.

Ati”Twebwe nk’ubuyobozi bw’akarere,twebwe dushinzwe ubuzima bw’abaturage Umunsi ku munsi,twebwe nk’amatsinda(clubs) y’ubuzima,ngira ngo twahungukiye byinshi,twahigiye ubumenyi bwinshi kugira ngo ubwo bumenyi buduherekeze mu buzima dusigaje hanyuma tuzagire ubuzima bwiza buzira umuze ariko tubikesha bwa bumenyi na za mfashanyigisho n’ibikorwa bifatika Gikuriro Program isize mu karere”.

Umushinga Gikuriro ukorere mu turere umunani mu gihugu hakabamo dutanu ukora mu bijyanye n’imirire no kugira isuku.Mu karere ka Rwamagana uyu mushinga ukora mu bijyanye no kwigisha abaturage kugira isuku ku bufatanye n’umushinga wa AEE usanzwe ukorera muri aka karere.

Mu rwego rwo gufasha no gutoza abaturage gukomeza kugira isuku,umushinga Gikuriro,usoje ibikorwa byawo mu karere ka Rwamagana umaze gushinga Amatsinda (clubs) yigisha isuku muri buri mudugudu ndetse no kubaka amavomero 13 azafasha abaturage kubona amazi mu buryo bworoshye yo kwifashisha mu gukora isuku.

Mu gusoza ibikorwa by’umushinga Gikuriro mu karerere ka Rwamagana uyu mushinga washyikirije ibyo bikorwa akarere birimo amavomero rusange 13 azafasha abaturage kubona amazi yo kubasha kunoza isuku batojwe
Abaturage basigaranye ubumenyi butandukanye buzanafasha gukomeza kugira isuku no kuyitoza abazabakomokaho
Meya w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu avuga ko umushinga Gikuriro Program usigiye akarere akabando kazabafasha gukomeza kugira isuku nk’isoko y’ubuzima buzira umuze
Umuyobozi wungirije wa Gikuriro ku rwego rw’igihigu Umurungi Yvonne(Ibumoso)

Related posts

Rwamagana:Barasabwa kugira umuco wo gukaraba intoki haba ahahurira abantu benshi ndetse n’iwabo

Chief Editor

Iyo ufite inzu z’ibyatsi zegeranye wirinda kunagamo umuriro kuko n’inzu yawe izashya-Perezida Kagame

Chief Editor

CAR:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zujuje inyubako izakora nka Guest House ya miliyoni 39.4Frw[Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment