November 27, 2020
slider Ubutabera

RIB yerekanye abantu 58 barwanya u Rwanda bafatiwe mu mashyamba ya RDC[Amafoto]

Urwego rw’ubugenza cyaha RIB rwerekanye abantu 58 babaga mu mitwe yitwara gisirikare yabaga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga nibwo abo beretswe itangazamakuru, ku kicaro gikuru cya polisi y’umujyi wa Kigali giherereye i Remera mu karere ka Gasabo.

Aba uko ari 58 bakekwaho ibyaha byo kurema imitwe yitwara gisirikare, ubwicanyi n’ibindi byaha bitandukanye bafatiwe mu mashyamba ya Congo bari mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aba barwanyi barimo Col Nizeyimana Mark ubarizwa muri FLN wafashwe ku itariki 28 Gashyantare 2020. Avuga ko habayeho intambara yabahuje n’ingabo za Kongo (FARDC) ahitwa muri Kalehe.

Yemeza ko mu bapfuye muri iyo ntambara harimo Lt Gen. Wilson Irategeka, Sadiki Shabani n’abandi basirikare basanzwe bari kumwe.

Aba bafatiwe mu mashyamba ya Congo aho bari bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Related posts

Rusizi:Insinga z’umuriro w’amashanyarazi zica hejuru y’inzu zabo kuva mu 1984 ariko nta muriro bafite

Chief Editor

Ibyaranze tariki 14 Kamena 1994 aho Ingabo za FPR-Inkotanyi zafataga Gitarama ivuko ry’itotezwa ry’Abatutsi

Chief Editor

Iby’ingenzi byaranze tariki 10 Mata mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Chief Editor

Leave a Comment