December 4, 2020
slider Ubuzima

Rubavu:Umugore yabyariye umwana aho yavurirwaga covid-19

Ubuyobozi bw’ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), bwatangaje umugore umwe mu bavurirwa icyorezo cya Covid-19 ku Kigo Nderabuzima cya Rugerero giherereye mu Karere ka Rubavu, yabyaye umwana w’umuhungu, ubu bose bakaba ari bazima kandi bameze neza.

Bivugwa ko uwo mubyeyi afite imyaka 41 y’amavuko. Ku kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, ni bwo RBC yatangaje ko ishimishijwe no kuba umubyeyi n’uruhinja rwe ari bazima kandi nta kibazo bagize mu gihe cyo kubyara.

Ubuyobozi bwa RBC bwagize buti: “Tunejejwe no kubamenyesha ko umwe mu bavurwa Covid-19 yibarukiye umwana w’umuhungu mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero kimwe mu bigo bivurirwaho abarwaye Covid-19 mu Rwanda. Umwana na nyina bameze neza”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr Kanyankore William, avuga ko nubwo bitaramenyekana niba urwo ruhinja rwavukanye ubwandu bwa Covid-19, bakomeza kurwitaho bakurikirana ubuzima bwarwo no mu gihe nyina yaba akize agasubira mu muryango we.

Uyu mubyeyi ni umwe mu barwayi 1473 bamaze gutahurwa mu Rwanda barimo 770, mu gihe abakirimo kwitabwaho n’abaganga ari 699.

Abashakashatsi mu by’ubuvuzi bemeza ko umubyeyi wasanganywe Covid-19 ashobora kwanduza umwana akimutwite cyangwa amubyara ariko ngo bibaho gake.

Related posts

Ibyiciro by’ubudehe byavuye kuri bine biba bitanu binahindurirwa amazina

Chief Editor

Gen Kabarebe yavuze uburyo ku ngoma ya Idi Amin aribwo Abanyarwanda muri Uganda bagize agahenge

Chief Editor

Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho gushaka gutorokesha Col Tom Byabagamba

Chief Editor

Leave a Comment