November 24, 2020
Politiki slider

Imbamutima za Col.Nizeyimana na Iyamuremye ba FLN batunguwe n’uko bakiriwe mu Rwanda mu gihe bakekaga ko bari buhite bicwa

Abakuru b’ababarwanyi ba FDRL na FLN baheruka kugezwa mu Rwanda bafatiwe mpiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, bavuga ko batunguwe n’uko bakiriwe neza bageze mu Rwanda bityo bagasaba bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Congo kuza gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda kuko nta kindi bategerejeyo usibye kuzahagwa.

Ibi ni bimwe aba bakuru b’abarwanyi 57 bafatiwe mu mashyamba ya Congo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 ubwo urwego rw’igihigu rw’ubugenzacyaha RIB rwaberekaga itangazamakuru.

Muri bo Uwitwa Col Nizeyimana Mark wo muri FLN-MRCD ubumwe wafashwe mu mpera tariki 28 Gashyantare uyu mwaka akagezwa mu Rwanda tariki 7 Werurwe, avuga ko yafashwe avuye kuzana amasasu i Burundi ayashyiriye abasirikare yayoboraga bari ahitwa Kalehe ubwo yashakaga kwambuka Rusizi.

Icyo gihe ngo hari hashize amezi abiri Gen Wilson Irategeka yishwe ari kumwe n’abandi bari bamurinze barimo Brig Gen Sadiki Shabani na Lt Col Crispus.

Avuga ko amafaranga bakoreshaga bagura ibikoresho byo kurwanisha ndetse n’ayabatunga yavaga mu misanzu iva i Burayi.

Col Nizeyimana avuga ko yatunguwe n’uburyo yakiriwe neza mu Rwanda mu mahoro kandi ari umusirikare mukuru mu gisirikare cy’inyeshyamba cyarwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ati”Kuva natabwa muri yombi naratunguwe kuko narinzi ko nzafatwa nabi nk’umuntu wari ukomeye mu gisirikare cy’inyeshyamba kirwanya Leta.Ariko kugeza ubu nta muntu n’umwe waribwantunge urutoki mfashwe neza n’iyi myenda bambaye ni iyo bampaye nta kibazo mfite meze neza”.

Naho uwitwa Col.Iyamuremye Emmanuel w’imyaka 48 y’amavuko na we wabarizwaga mu mutwe wa FLN avuga ko mu gihe FDLR cyangwa FLN baba basigaranye abasirikare benshi muri Kongo baba batarenga 200 hamwe n’abaturage batarenga 2,000.
Avuga ko yafatiwe Uvira ubwo yari agiye gushaka ibyangombwa byo kumufasha kuzajya gusura umugore wabaga i Bujumbura mu Burundi afatwa n’ingabo za Congo FARDC.

Muri uko gufatwa niho yabonye ko FARDC yo ku butegetsi bwa Tshisekedi ifitanye imikoranire myiza na RDF kuruta ku gihe cya Kabila aho we yafashaga imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubwo akimara gufatwa ngo yahise abanza gufungirwa muri Congo ari nako bamubazaga ibibibazo bitandukanye birebana n’imikorere yabo mu mashyamba nyuma baza kumushyikiriza u Rwanda.

Kuri we ngo yicuza igihe cyose yataye abwirwa ko bazafata u Rwanda amaso agahera mu kirere anasaba abandi baba basigaye mu mashyamba ya Congo gutaha mu rwababyaye bagafatanya n’abandi kurwubaka kuko icyo bazakura muri Congo ari ukuhasiga ubuzima.

Ati”Nicuza Cyane igihe nataye kuko ni igihe kimbabaza cyane.Nanjye igihe nataye bambeshya ngo muzafata igihugu,muzagera mu gihugu murwana,ndikwicuza cyane nkanahamagarira abana basigaye muri ayo mashyamba ya Congo bari mu mitwe ya FDLR,muri CNRD ndetse n’undi waba ayirimo arimo atekereza ngo nzatera igihugu cy’u Rwanda cyangwa ngo nzatera akajagari mu Rwanda,ko amazi atari yarenga inkombe yakibwiriza akaza agafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu, tukubaka urwatubyaye kubera ko gusigara hariya,azahasiga ubuzima”.

Aba bakuru b’abarwanyi bavuga ko intwaro bazikuye mu ntambara bafashijemo Laurent Desiré Kabila wategetse Kongo, amasasu na yo bakayagura ku basirikare ba Kongo n’u Burundi, mu nkunga baba bahawe n’abayobora FDLR bari i Burayi.

Muri aba bafashwe aba Generals ni Gen Maj Nsanzumukire Félicien wiyitaga Irakiza Fred, Gen Maj Anastase Munyaneza wiyitaga Rukundo Kulamba bo muri FLN (CNRD), Gen Maj Habyarimana Joseph wiyitaga (Bucebo Sophonie), Brig Gen Habimana Mark, Brig Gen Léopold Mujyambere bo muri FDLR.

Mu ba Colonel usibye Nzeyimana Mark na Iyamuremye Emmanuel nawe wo muri FLN, harimo uwitwa Lt Col Habarurema Emmanuel witaga Habarurema Asifiwe Manud uyu akaba aregwa kuyobora ibitero byibasiye Imirenge ya Busasamana na Bugeshi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu bandi basirikare batandukanye bo muri iyo mitwe harimo umuhungu wa Gen Wilson Irategeka witwa Sous-Lt Ndagijimana Jean Chrétien, ndetse n’umusivile witwa Urinzwenimana Origène wari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa FDLR.

Ibikorwa byo gutera u Rwanda mu karere ka Nyaruguru ngo byatangiye gutegurwa muri 2018 ubwo bamwe bafataga ibyangombwa bya Kongo bakamanuka bambukira i Burundi, aho bakirwaga n’uwitwa Maj Gen Sinayobye Barnabé akabafasha kwinjira mu Rwanda.

Col.Iyamuremye avuga ko yicuza igihe yatakaje urwanira ibidasobanutse agasaba abandi basigaye mu mashyamba ya Congo gutaha mu rwababyaye
Abarwanyi 57 bafatiwe mu mashyamba ya Congo babarizwaga mu mitwe ya FDLR na FLN ihungabanya umutekano w’u Rwanda

Related posts

Ambasade ya Israel mu Rwanda yafunze imiryango

Chief Editor

U Rwanda rworoheje ingamba zikomeye zo kwirinda Covid19 harimo iy’ingendo zafunguwe

Chief Editor

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri sitati y’ubuhunzi no gusubizwa mu gihugu kuri Kayumba Nyamwasa

Chief Editor

Leave a Comment