November 23, 2020
Udushya

Umucungagereza yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ari gusambanya umugore urwaye covid-19

Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi umucungagereza nyuma yo kumufata ari gusambanya umugore urwaye covid-19 ubwo yamusanga mu kigo cy’akato basanzwe banavuriramo abarwayi b’iki cyorezo.

Uyu mucungagereza yahise afungwa ikekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore urwaye covid-19.

Uyu mugore yamufatiye ku ngufu mu kigo kigisha ubuhinzi [ATC] cyahinduwe akato ndetse n’aho bashyira abantu basanzwemo covid- 19.Uyu mugabo rero bamusanze mu cyumba cy’umurwayi ahagana mu ma saa tatu za mugitondo nyuma y’uko atabarijwe n’abandi barwayi bateye induru.

Raporo y’abapolisi yashyikirijwe sitasiyo ya polisi ya Busia yerekana ko umurinzi yambuwe intwaro kandi ashyirwa mu kato mu kigo nyuma y’ibyabaye.

Uwo mucungagereza yari ku irondo hamwe na mugenzi we ndetse n’abapolisi babiri ubwo yahagararaga akavugana n’uwo murwayi. Abandi bapolisi bamusize aho, we n’uwo murwayi berekeza mu cyumba cy’izamu.

Yafashe umwanya muremure abandi basirikare bagaruka kumushaka ariko baramuheba.

Haciye akanya, bumvise induru ivuye mu cyumba cy’abagore maze bihutira kugera aho ubwo basanga abandi barwayi b’abagore hanze aho bigaragambyaga bavuga ko umucungagereza yasambanyaga umurwayi mu cyumba cye.

Abakozi ba Minisiteri y’ubuzima barahamagawe maze bashyirwa mu kato nyuma y’uko uyu mugabo amaze kwamburwa intwaro.

Related posts

Umugabo yasambanye n’umugore w’abandi barafatana gutandukana biranga

Chief Editor

Minisitiri Uwizeyimana Evode yasabye imbabazi umukobwa w’umusekirite yakubise hasi

Chief Editor

Umukobwa yapfuye arozwe na mu ka se nyuma yo kubona buruse yo kujya kwiga mu Bwongereza

Chief Editor

Leave a Comment