Ubutabera

Kirehe:Umuhungu yatawe muri yombi azira gushaka umukobwa utujuje imyaka y’ubukure akanamutera inda

Umuhungu witwa Niyigaba Vincent w’imyaka 18 y’amavuko wo mu mudugudu wa Ryabega yashakanye n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko ndetse utwite inda ye wo mudugudu wa Kiyovu bose batuye mu kagari ka Mubuga umurenge wa Musaza akarere ka Kirehe.

Aba bombi bashakanye ku wa Gatanu  tariki 17 Nyakanga 2020 bararana ijoro rimwe nk’umugabo n’umugore ariko amakuru aza kumenyekana ku bukeye bwaho maze inzego z’ubuyobozi zijya gufata umuhungu ahita atabwa muri yombi.

Amakuru avuga ko Niyigaba n’umukobwa bose bari barataye ishuri.Niyigaba yaritaye ageze mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza ahita ajya gukora akazi ko kuragira amatungo mu murenge wa Nyarubuye naho umukobwa akaba  yararitaye ageze mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza.

Amakuru IGIRE yahawe na Kabera Godfre umubyeyi wa Niyigaba, ngo ni uko umuhungu we yari yashakanye n’uwo mukobwa  ndetse ko n’ibyo kuba yari yarataye ishuri akajya gushaka amafaranga aribyo.

Ati”Corona yaje yararyivanyemo yigaga mu wa Gatanu.N’abayobozi bashinzwe iby’uburezi bari bamukurikiranye arabananira, urumva iraha ryari ryamutwaye ubwo ngubwo. Ndaje ndebe umubyeyi w’uwo mukobwa twumve ibibazo byabo uko bimeze”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musaza ,Bihoyiki Leonard,yemereye IGIRE ko ayo makuru ariyo ndetse ko umuhungu yahise atabwa muri yombi yemera n’icyaha ko yanamuteye inda.

Ati”Nibyo ni abana bashakanye ejo bundi (ku wa Gatanu) bimenyekana ejo(ku bukeye),bimaze kumenyekana umwana w’umukobwa yahise ajyanwa kwa muganga umuhungu ari kuri sitasiyo ya polisi ya Kigarama.Umuhungu arabyemera akemera ko yari yaramuteye inda.Umuhungu afite 18 umukobwa afite 17 ntabwo bari bakiga”.

Gitifu Bihoyiki yakomeje asaba abana kwirinda kwishora mu bibazo byo gushinga ingo batarageza imyaka y’ubukure ndetse bataranageza imyaka yo gushaka kuko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko ahubwo bagashishikarira kwiga kuko bazabona ibyiza bifuza baragije kwiga.

Yanasabye ababyeyi gufatanya n’abayobozi gushishikariza abana kugana no gukunda ishuri kuko ariwo musingi w’iterambere ryabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Umuvugizi w’agateganyo w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Bahorera Dominique, yabwiye IGIRE  ko uwo muhungu n’umukobwa bagiye bakabana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati”Ntabwo bashakanye cyakoze uwo mukobwa yari agiye kubana n’umuhungu nk’umugabo n’umugore ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.Umuhungu ubu ng’ubu yafashwe ari kuri posite ya RIB ya Kigarama naho umukobwa we bamwohereje kuri Isange one stop center ya Kirehe kugira ngo asuzumwe”.

Bahorera yavuze ko magingo aya umuhungu afunzwe akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure.

Ingingo yi 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina ari byo;gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana,gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana,gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri bikurikira,uwo muntu aba akoze icyaha.

Uhamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Naho iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Related posts

Huye:Abantu bane bakekwaho kwica umusaza bakiba n’inka yari aragiye batawe muri yombi

Chief Editor

Burera:Umwe mubagize itsinda ry’abarembetsi yafatanwe ibiyobyabwenge birimo na Kanyanga

Chief Editor

Gisagara:Umugabo wagaragaye mu mashusho akubitira Umugore we ku karubanda yatawe muri yombi

Chief Editor

1 comment

Clemy July 20, 2020 at 7:05 am

Njye ndumva bangana ahubwo bashishoze neza urubyiruko rungana gutyo rutiga ntakindi rukora uretsa ubusambanyi cyangwa gushinga ingo.

Reply

Leave a Comment