November 29, 2020
Udushya

RDC:Uwari umujyanama wihariye wa Mobutu Sese Seko ubu yirirwa mu muhanda asabiriza [Amafoto]

Umugabo uzwi nk’uwahoze ari umujyanama wihariye w’uwahoze ari Perezida wa DR Congo, Mobutu Sese Seko yagaragaye ku muhanda wa Kinshasa, asabiriza amafaranga abaturage basanzwe.

Uyu mugabo utaratangajwe amazina ngo yahoze ari somambike wa w’umunyagitugu Mobutu Sese Seko ku gihe cy’ubutegetsi bwe ku buryo ntacyo yakoraga atabanje kumugisha inama.

Iyi nkuru dukesha Ghgossip.com ivuga ko nyuma y’uko abaturage basanzwe bamuzi bamubonye,bahise bafata ifoto ye bayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga berekana imiterere y’ubuzima busharira bw’umwe mu bagabo bakomeye bategetse hamwe na perezida wari ukize wa Zaire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ntabwo byarangiriye aho kandi abantu babonye uwo mugabo batatangaje amazina,bahise bafata ifoto ya Mobutu ari kumwe n’uwo mugabo wari umujyanama we barazihuza maze bagaragaza ko iteka iyo umunyagitugu apfuye abo bakoranaga cyangwa abamubaga hafi nabo baba bahuye n’ibibazo kuko ibyo yakoze amaherezo bibagaruka.

Mobutu Sese Seko yari umunyapolitiki akaba n’umusirikare mukuru wa Kongo wabaye Perezida w’icyahoze ari Zaire ariko Kuri ubu ikaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuva mu 1965 kugeza 1997.

Mu gihe cya Congo, Mobutu, yabaye Umuyobozi mukuru w’ingabo kandi ashyigikiwe n’Ububiligi na Amerika, yakuyeho guverinoma yatowe binyuze mu nzira ya demokarasi mu 1960 ya Patrice Lumumba.

Mobutu yashyizeho guverinoma yateguye iyicwa rya Lumumba mu 1961, akomeza kuyobora ingabo z’igihugu kugeza igihe yafatiye ubutegetsi akoze coup d’etat ya kabiri mu 1965 ahita atangira kuyoborana igitugu cya gisirikare mu gihugu. Mobutu Sese Seko yapfuye ku ya 7 Nzeri 1997.

Ifoto ya Mobutu Sese Seko(ibumoso) ari kumwe n’umujyanama we wihariye
Kuri ubu umujyanama wa Mobutu asigaye yirirwa mu mihanda ya Kinshasa asabiriza abahisi n’abagenzi

Related posts

Umugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 2,750 azira gusambanya inshuro nyinshi umwana w’imyaka itandatu

Chief Editor

Umugore yatemye igitsina cya se umubyara agita mu isoko amuziza kumusambanya kuva afite imyaka 10

Chief Editor

Umugore yaroze abana be babiri arangije nawe ahita yiyahura arapfa

Chief Editor

Leave a Comment