November 28, 2020
Politiki slider

Ngoma:Abarema isoko rya Gafunzo ntibagira aho bituma ndetse n’aho bihagarika hari umwanda ukabije

Abarema isoko rya Gafunzo riherereye mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma bavuga ko babuze aho bituma kuko imiryango y’ubwiherero bwaryo ifunze usibye umwe wonyine ufunguye ariko nawo uteye isoni zo kuwinjiramo bitewe n’umwanda hakiyongeraho aho abagabo bihagarika huzuye umwanda.

Ni isoko riremwa n’abantu batandukanye baturuka imihanda yose barimo abaturuka mu mirenge yose ya Ngoma n’abaturuka mu turere duhana imbibi nayo ndetse n’abaturuka mu mujyi wa Kigali ariko kuba nta bwiherero rigira bikaba bibangamiye abarirema Cyane Cyane abagore kuko batabona aho bihagarika.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIRE bavuze ko iyo bashatse kwituma bajya mu bwiherero bw’abaturage baturanye n’isoko rimwe ugasanga bidakunda kubujyamo kuko buba bufunze nta mfunguzo zabwo bahabwa.Gusa aho kwihagarika harahari ku bagabo ariko abagore usanga bibagora kuko n’uwo muryango umwe ufunguye, batawukwirwamo bose.

Umwe muri bo yavuze ko iyo umuntu agiye kwituma muri uwo muryango ufunguye, umwanda uhita umutarukira kubera ko ubwiherero bwuzuye.

Ati”Iriya y’isoko wapi kuko urebye nabi wakitumamo umwanda ukakugarukaho mbese cyaruzuye. Kare nagiye ngiye kunyara ariko nahise mbivamo (mbireka) kuko urebye nabi umunuko wakwica”.

Undi nawe ati”Aho kujya kwituma ntaho usibye kujya kwiyeranja.Wajya mu z’abandi…! Ni mu baturage kandi nabo barazikinze urebye nabi wakurira igare ugahita ujya mu Rugo.Muzabituvugire baze babikore rwose”.

Mugenzi wabo w’umugore avuga ko mu gihe cyo kwihagarika bibagora kuko umuryango Umwe uhari utabakwira.

Ati”Ubundi umuntu wazikoresha kereka ari umugabo wagenda akihagarika kuko bo bihagarika aho babonye,agahita acaho naho nta mugore wajyayo.Kujya kwituma buri muntu arishakira.Urebye ni ukujya mu baturage muri make nta tuwareti zihari”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Saka,Mukayiranga Marie Gloriose,yemereye IGIRE ko ubwiherero bw’isoko butagikoreshwa ariko asobanura ko bwafunzwe mu gihe bari kwitegura kubaka ubundi bugezweho ubwo bazaba bari kuvugurura isoko.

Gusa ngo muri iki gihe abagana isoko bakoresha ubwiherero bw’abafite amaduka hafi aho kuko nk’ubuyobozi bwasabye ba nyiri ubwiherero gufasha abaturage babubatira nabo barabyemera.

Ati”Tuwareti (ubwiherero) zirafunze kubera ko zaruzuye ubu rero abagana isoko barimo barakoresha amatuwarete asanzwe y’abacuruzi kubera ko iri soko ryacu bagiye kuryubaka bundi bushya.Bagiye kutwubakira irindi rishya ku buryo bazahita bariha tuwarete nziza zigezweho kuko bagiye no kudushyiriraho gare”.

Ku birebana n’aho abagabo bihagarika hagikoreshwa ariko haba hari umwanda,Gitifu Mukayiranga avuga ko nubwo ubwiherero bwafunzwe,aho hantu ho hakorerwa isuku kuko isoko rifite Koperative ishinzwe isuku.

Ati”Dufite Koperative y’isuku isanzwe ishinzwe isuku.Urumva rero kubera ko abantu baba babaye benshi ari mu isoko Kandi imiryango yose yarafunzwe,bisaba ko abantu bahahora buri kanya kugira ngo bahatunganye ariko nyine tukabayobora no gukoresha izindi tuwarete zo mu mpande“.

Avuga ko ibikorwa byo kuvugurura isoko bizajyana no kubaka ubwiherero bugezweho,bigiye gutangirana n’iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka ariko bakazahera ku bwiherero dore ko aho buzubakwa ngo hamaze gutegurwa ku buryo igisigaye ari ugutangira.

Umurenge wa Sake ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Ngoma ifite isoko rikomeye riremwa n’abantu batandukanye rikaba ari isoko riri ku muhanda ahateganyijwe kuzanyura umuhanda wa kaburimbo uzaturuka i Kibungo muri Ngoma ukagera i Ramiro mu karere ka Bugesera ukazakomeza kugera i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Umuryango Umwe w’ubwiherero ufunguye abawukoresha ngo umwanda uhita ubagarukaho kuko ubwiherero bwuzuye nta mugore wageramo
Aho abagabo bihagarika huzuye umwanda abantu batinya kuhajya kubera umunuko

Related posts

Nitugufata wibye iPhone tuzayifa tuyisubize nyirayo ariko tumuhe na moto yawe-Gen.Mubaraka abwira abamotari

Chief Editor

Huye:Bamaze imyaka icumi batagira amazi robine zarumye kandi uruganda ruyatunganya ruri mu mudugudu wabo

Chief Editor

Rusizi:Abagore 8 bafashe ingobyi gakondo bajyana mugenzi wabo wafashwe n’inda ku kigo nderabuzima

Chief Editor

Leave a Comment