Ubuzima

Huye:Umwarimu yasanzwe mu cyumba araramo yimanitse mu kagozi yapfuye (ivuguruye)

Inkuru ivuguruye:Umwarimu wigishaga mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Mariya rya Kuruhura witwa Niyoshuti Aimble w’imyaka 32 y’amavuko wo mu kagari ka Kiruhura umurenge wa Rusatira, yasanzwe mu cyumba cye yimanitse mu mugozi yapfuye.

Amakuru y’urupfu rwa Niyonshuti bakundaga kwita Gatuzo yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 22 Nyakanga 2020 ku masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro nyuma y’uko umubyeyi we witwa Mukantaganda w’imyaka 72 babanaga atabarije inzego z’ubuyobozi.

Amakuru avuga ko umubyeyi we basanzwe babana mu nzu, yari yiriwe yamubuze hanyuma agiye mu cyumba araramo agira ngo aze arye maze akigeramo atungurwa no kumubona mu mugozi yimanitse yamaze gupfa. 

Haracyekwa ko yaba yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko ngo hari igihe yahindutse mu myitwarire ye aho yari umuntu ushabutse ukunda kuganira no gusabana n’abandi ariko nyuma aza gutangira kubaho acecetse kwisanzura biragabanuka.

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kankesha Annonciata yabwiye IGIRE ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera bayamenye mu ma sambiri biturutse ku mubyeyi we watabaje abaturage n’inzego z’ubuyobozi.

Gusa ngo ntabwo baramenya icyatumye yiyambura ubuzima nubwo hari abari gukeka ko yaba yari afite uburwayi bwo mu mutwe dore ko yivuzaga ariko bikaba bitamubuzaga kwigisha.

Ari”Umubyeyi we yaramushatse kuko bari biriwe bamubuze,ubwo agiye mu cyumba cye araramo umusangamo yimanitse nibwo yabashije gutabaza.Umubyeyi yabimenye nka saa 18:30 nk’ubuyobozi twe twaraye tubimenye saa mbiri kuko nibwo Umubyeyi yahuruje”.

Akomeza ati”Nta muntu uzi icyamuteye kwiyahura kuko mu kwezi kwa cumi n’abiri mu 2019 yagize ikibazo cyo guceceka,araceceka ukabona ntiyongeye kwisanzura yari arimo yivuza turacyashakisha icyabimuteye.Kuba abantu bavuga ngo yari afite ikibazo cyo mu mutwe ni kwakundi abantu babona umuntu acecetse atabavugisha yari asanzwe abavugisha.Ariko mu by’ukuri yivuzaga urumva ntabwo yari afite Icyo kibazo kubera ko yanigishaga Kandi yari umwarimu wigisha neza“.

Visi Meya Kankesha yasabye abaturage kwirinda kujya biyambura ubuzima dore ko ari n’icyaha anasaba abantu ko nibajya babona mugenzi wabo atangiye guhindura imyitwarire,bajye bamuba hafi bamuhumurize kandi bajye banitabaza inzego z’ubuyobozi zibafashe.

Ati”Ubundi twarimo turwana n’amakimbirane ari mu ngo ku kwiyahura ugasanga umuntu w’umugabo yakimbiranye n’umugore we ariyahuye,umugore yakimbiranye n’umugabo nawe ariyahuye ariko ibi bigeze mu bantu bato,turasaba byibura kugira ngo ababana nabo iyo umuntu abana n’umuntu akabona atangiye kugira ikibazo ajye amuba hafi.Nabona imbaraga ze ari nke abimenyeshe ubuyobozi bumwegereye dufatanye.

Nkatwe nk’ubuyobozi rero ni inyigisho,ni ugusubira mu muryango nyarwanda tukababwira ko kwiyambura n’ubuzima burya ari icyaha.Icyongeyeho tukabaganiriza umuntu akabasha kumva uwo babana kuruta uko yamushyingura atabashije kumenya impamvu“.

Umurambo wa Nyakwigendera Niyonshuti wahise ujyanwa ku bitaro bya kaminuza y’u Rwanda i Butare CHB kumukorera isuzuma ngo hamenyekane neza icyamuteye kwiyahura mbere y’uko ashyingurwa. 

Nyakwigendera Niyonshuti (iburyo) yigishaga ku rwunge rw’amashuri rwa Rusatira

Related posts

Umunyakamerone bamusanzemo indwara ya coronavirus

Chief Editor

Nyanza:Umwana w’umuhungu yasanzwe mu ishyamba ryo kwa padiri yishwe urw’agashinyaguro

Chief Editor

Guinea:Impanuka ya Bisi yahitanye abakinnyi icyenda barimo na Aboubacar Camara

Chief Editor

1 comment

Rugahura July 23, 2020 at 5:10 am

Uyu mubikira ko ari mwiza niwe yisigaga? Ngo tumusigarireho? Ni mwidjaa pee

Reply

Leave a Comment