November 27, 2020
Politiki slider

MINALOC yihanangirije abayobozi baka abaturage amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC yabujije abayobozi kutazongera kwaka imisanzu yo kubaka ibyumba by’amashuri kuko ingengo y’imari yo kuyubyubaka ihari yateguwe.

Ibi bikubiye mu ibarurwa Minisitiri wa MINALOC, Prof. Shyaka Anastase yandikiye abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, yavuze ko gusaba abaturage umusanzu wo kubaka ibyumba by’amashuri bitemewe.

Iyo baruwa igira iti “Ndabibutsa ko ibi bitemewe kandi bigomba guhita bihagarara, kuko igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri gifite ingengo y’imari ya Leta cyagenewe”.

Minisitiri Prof. Shyaka avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, abaturage basabwa gusa gutanga umuganda (ibikorwa by’amaboko), aharimo kubakwa ibyo byumba by’amashuri.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko umuntu utabasha kuboneka aharimo kubakwa ayo mashuri, afite uburenganzira bwo gutanga amafaranga y’insimburamubyizi.

Ibaruwa yandikiwe abayobozi b’inzego z’ibanze ikomeza ivuga ko mu gihe hari umuntu wifite wifuza gutanga umusanzu w’inyongera kuri iyo mirimo y’amaboko, ashobora kubikora abyibwirije kandi agatanga ayo ashatse atabihatiwe, ndetse ko mu gihe atabikoze nta muntu uzabimwishyuza.

Hirya no hino mu gihugu harimo kubakwa ibyumba by’amashuri by’inyongera birenga ibihumbi 22,500.

Minisiteri y’Uburezi yari yasabye Abanyarwanda gutanga umusanzu w’imirimo y’amaboko kugira ngo ibyo byumba bizabe byabonetse mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka wa 2020.

Related posts

Breaking news:Uganda yongeye kurekura abandi banyarwanda 13

Chief Editor

MINALOC itangaza ko igihano gihabwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kigiye kwiyongera

Chief Editor

Inzira yose yo kubohora igihugu itangira ntabwo nigeze numva ko nzaba Perezida-Perezida Kagame

Chief Editor

Leave a Comment