December 4, 2020
Politiki slider

Kubura umuvandimwe wacu Mkapa ni ibintu byababaje umugabane wose-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko kubura Benjamin William Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania ari igihombo gikomeye ku mugabane wa Afurika aninganisha abaturage ba Tanzania na Perezida John Pombe Magufuli.

Benjamin William Mkapa wabaye perezida wa gatatu wa Tanzania, yitabye Imana azize uburwayi afite imyaka imyaka 81 y’amavuko.

Perezida Magufuli yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, TBC, kuri uyu wa 24 Nyakanga, ko Mkapa yaguye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye. Yahise atangaza icyunamo cy’iminsi irindwi, aho amabendera yose mu gihugu azaba yururukijwe kugeza mu cya kabiri.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yihanganishije Tanzania n’abaturage bayo ku byago bagize.

Yagize ati “Tubabajwe n’urupfu rwa Mkapa wahoze ari Perezida. Nihanganishije cyane umuryango we, abaturage ba Tanzania n’inshuti yanjye Perezida @MagufuliJP”

“Kubura umuvandimwe wacu Mkapa ni ibintu byababaje umugabane wose. Yari umuntu ukunda Afurika kandi umusanzu we warenze imbibi z’igihugu cye cya Tanzania.”

Mkapa, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Mkapa yaherukaga mu Rwanda mu 2018, ubwo yari yitabiriye inama y’iminsi ibiri yahuje abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika, African Leadership Forum (ALF). Yari mu Rwanda kandi mu Ukuboza 2017 mu nama mpuzamahanga ku kwibohora, yateguwe na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30.

Kuri icyo gihe yavuze ko FPR-Inkotanyi na CCM yayoboye imyaka 10 ari Perezida wa Tanzania, ari imitwe ya politiki ifite aho ihuriye mu kwibohora kuko umwe wakuye igihugu ku ngoyi y’Abakoloni b’Abongereza, undi ukagikura ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bw’ivangura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bidahesha agaciro umuntu.

Related posts

Perezida Kagame yakuye Gen Patrick Nyamvumba ku mirimo ye

Chief Editor

Ba bihemu bayogoje amabanki ntabwo bari mu bazafashwa nyuma y’icyorezo cya COVID19

Chief Editor

U Rwanda rwatangaje abandi barwayi bashya ba coronavirus umubare ugera kuri 54

Chief Editor

Leave a Comment