slider Ubukungu

MINECOFIN yasobanuye birambuye iby’ikigega cy’ingoboka kizafasha ibigo by’abikorera byazahajwe na Covid-19

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikigega kigamije kugoboka ibigo by’abikorera byazahajwe cyane n’icyorezo cya Covid-19 kugira ngo bibone amafaranga abifasha kongera kuzazanzamuka.

Gushyiraho iki kigega (Economic Recovery Fund) ni kimwe mu bikorwa bikubiye muri gahunda (Economic Recovery Plan) yatangijwe yo kuzahura ubukungu bw’Igihugu no kwihaza mu buryo buciriritse n’uburambye. Igamije gukurikirana inzego zose z’ubuzima bw’Igihugu kugira ngo ze kuzahara.

Iyi gahunda yatangiye muri Gicurasi izarangira mu Kuboza uyu mwaka.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel asobanura ibijyanye n’iki kigega yagize ati: “Iki kigega kije nk’ingoboka, ntikivanaho ubundi buryo busanzweho bw’amabanki n’ibigo by’imari bwo gufasha abakora ibikorwa by’ubucuruzi, kigamije kugoboka ibikorwa by’ubucuruzi byagizweho ingaruka ku buryo bw’umwihariko n’icyorezo cya COVID-19 byari bisanzwe bikora neza, bishyuraga amabanki imyenda yabo, bishyuraga imisoro ariko bakagira ibibazo bijyanye n’icyorezo”.

Yabigarutseho mu Nama rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ubwo bamurikirwaga ibimaze gukorwa mu guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo ari ikigega gifasha gushora imari bushyashya, ni ikigega gifasha ibikorwa bisanzwe biriho, kugira ngo ba nyirabyo babone amafaranga yo gukoresha, bongere babyutse ibikorwa byabo”.

Amahoteri afite ubufasha bw’umwihariko

Muri iki kigega harimo ubufasha bukubiye mu bice bitatu. Igice cya mbere ni umwihariko w’amahoteri kuko yo yagizweho ingaruka kurusha ubucuruzi bundi bitewe n’uko ibikorwa byayo bishingira cyane ku bukerarugendo kandi bwari bwarahagaze, uretse ko ubu bwatangiye kugenda bufungurwa.

Ubukerarugendo bwanatangiye kugerwaho ingaruka icyorezo gitangiye mu bindi bihugu mbere y’uko icyorezo kigera mu no Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Dr. Ndagijimana ati: “Urebye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, amahoteri yatangiye kugerwaho n’ingaruka kugeza aho iki cyorezo kigeze mu Rwanda, ikindi amahoteri agira ishoramari riremereye; nk’iyo turebye kuva mu kwezi kwa gatanu; mu gihe ibindi bikorwa hafi ya byose byatangiye gukora, amahoteri yo na n’ubu ntarabona abakiriya. Kugira ngo ubukerarugendo bwongere buzamuke bugere aho bwari buri mbere y’icyorezo bizafata umwanya”.

Agaruka ku bufasha bwihariye ku mahoteri, yavuze ko bujyanye no kugira ngo imyenda afitiye amabanki yoroshywe bongererwe igihe. Nk’amahoteri afite imyenda yo kwishyurwa mu gihe k’imyaka iri hagati ya 8 na 10 yariyongereye igera ku myaka 15.

Avuga ko kandi muri uko kuvugurura amasezerano y’umwenda kugira ngo igihe kiyongere inyungu bishyuraga zikimeze uko zari zimeze n’ubundi baba bagifite umuzigo cyanecyane ko ibikorwa byabo bigaragara nk’ibizatinda, ni yo mpamvu hakoreshejwe amafaranga ahabwa amabanki, inyungu zizamanuka.

Ati: “Igihe kiyongereye (cyo kwishyura), inyungu zagabanutse, ndetse bagahabwa n’imyaka igera kuri 3 batishyura cyanecyane n’ibi bihe batarimo gukora, ni ubufasha bufatika ku mahoteri”.

Ariko igihe bafunguye, bakora, na bo bafite uburenganzi ku bundi bufasha buhuriweho n’abandi bacuruzi bose bujuje ibyangombwa, bigaragara koko ko bagize ikibazo gituruka kuri COVID-19 kandi n’uburemere bwacyo na bwo burapimwa.

Igipimo kigenderwaho ni uko amafaranga bacuruzaga yagabanutse kugera kuri 50% ugereranye na mbere y’icyorezo. Ayo mafaranga bazajya bayabona ku nyungu ya 8%. Ati: “Urebye ni hafi icya kabiri k’inyungu dusanzwe tuzi ku isoko, nanone ni ubufasha bufatika.”

Ubufasha bwa gatatu bureba ibikorwa by’ubucuruzi bito cyane n’ibiciriritse. Aha na ho hakubiyemo ubufasha bubiri; hari ubwo kubona amafaranga kimwe na bariya bavuzwe haruguru, ariko bafite n’ubundi bufasha bw’ingwate binyuze mu kigega BDF, bakabona amafaranga binyuze mu bigo by’imari na za SACCO, na bo bakishyura inyungu ya 8%, bagahabwa igihe kigufi cyo kuba batishyura kuko atari ishoramari rirerire.

Mu gusaranganya inkunga y’iki kigega, hashingiwe ku mafaranga miriyari 100 yabanje muri iki kigega yatanzwe na Leta y’u Rwanda, amahoteri yagenewe miriyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda, ibigo binini miriyari 30, ibito n’ibiciriritse miriyari 15 n’ingwate igenewe ibigo n’ibiciriritse ya miriyari 3, ibikorwa bito bikorana n’ibigo bito by’imari byagenewe miriyari 1 n’ibigo bito bikorana na SACCO byaganewe miriyari ebyiri.

Abafatanyabikorwa bakomeje gukangurirwa gushyigikira iki kigega kugira ngo gikomeze kwaguka.

Hashyizweho itsinda ry’abantu bari mu nzego zinyuranye rishinzwe gukurikirana imicungire y’iki kigega barimo abo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, abo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Related posts

1994:Ibyiciro bine by’ingenzi bya Operasiyo Turquoise yaje ari nk’igisubizo kuri Guverinoma y’abicanyi

Chief Editor

Muhanga: RCA yihanangirije abanyereza umutungo w’Amakoperative

admin

Ngoma:Ubwanikiro bw’ibigori bahawe bugiye gukuraho ibihombo bahuraga nabyo mu buhinzi bw’ibigori

Chief Editor

Leave a Comment