November 29, 2020
Ubuzima

Nyamasheke:Impanuka ikomeye y’ikamyo yahitanye umushoferi wayo

Iyi kamyo ifite pulake RAE 977C yari itwawe na Rurangwa Yassin bakunda kwita Sogokuru, yakoze impanuka igeze ahitwa Shangazi mu Kagali ka Kanazi, umurenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke,yahitanye uwo mushoferi wayo.

Iyi kamyo yari yikoreye sima iva ku ruganda rwa CIMERWA yarekeza i Kigali.Amakuru avuga ko iyi mpanuka ishobobora kuba yatewe no kubura feri ahantu yari ageze hamanuka, umushoferi agahitamo kuyigusha mu muferege w’umuhanda ku ruhande rwa ruguru ku bw’amahirwe bigakunda itagiye hepfo y’umuhanda.

Kubera uburemere bw’ibyo yari yikoreye yabirandutse igwa igaramye, ku buryo n’umushoferi wari urimo byagoranye kumukuramo kuko byasabye abaturage kuzana amashoka kugira ngo bateme ibyuma babashe kubageraho.

Gusa bigoranye babashije kumukuramo bifashishije ikimodoka giterura izindi cyaje kigakura umutwe w’iyi kamyo mu muferege kikawugeza mu muhanda, ari nabwo babashije kumukururamo ariko ubuzima bwe bwarangiye.

Rurangwa Yassin Alias Sogokuru wabarizwaga muri Reserve Force, akaba yari atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge mu Karere ka Rusizi.

Iyi kamyo yari itwawe na Rurangwa Yassin Alias Sogokuru wo mu karere ka Bugesera

Related posts

Coronavirus yatumye abatuye mu cyaro bahungira kure abavuye mu mujyi wa Kigali bakanabatabariza

Chief Editor

Coronavirus ku Isi:Espanye abantu 1500 banduye mu masaha 24,Maurtania na Eswatini byatangaje umurwayi wa mbere

Chief Editor

Ethiopia yabaye iya kabiri muri EAC itangaje umurwayi wa mbere wa Coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment