December 4, 2020
slider Udushya

Igitangaza!:Twitter yafashije Umunyarwandakazi kongera guhura n’abo mu muryango we nyuma y’imyaka 26

Kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Grace Umutoni yamaze imyaka 26 abaho mu gahinda azi ko nta muntu agira bafitanye isano gusa ku bw’amahirwe kuwa gatatu nibwo “yabonye igitangaza”, ubu afite babyara be, ba nyirasenge, nyirarume, na ba nyina wabo, nabo bavuga ko bari mu byishimo bidasanzwe.

  • Igitangaza kuri we
  • Amafoto Rugagi yari atunze ni yo yamubereye urumuri
  • Nyirasenge nawe yaratunguwe ahishura amazina ye ya mbere ko yitwaga Yvette Mumporeze

Umutoni Grâce warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe yari afite imyaka ibiri gusa, ababyeyi be n’abavandimwe babiri bose barishwe ariko by’amahirwe we abamutoye bahise bamujyana mu kigo cy’imfubyi i Ndera, arokoka atyo none yatangiye guhura n’abo mu muryango we bari bamaze imyaka 26 bataziranye batarabonana.

Igitangaza kuri we

Yamenyekanye mu minsi ishize, ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye amafoto ye, anayaherekeresha ubutumwa burimo imyirondoro ye avuga ko ashakisha umuryango.

Umutoni ufite n’akabyiniriro ka Rafiki, ubundi ababyeyi be bari baramwise Mumporeze Yvette, ariko kubera ko yari akiri muto cyane, aho mu kigo cy’imfubyi ni ho yaje kubatiririzwa ari na bwo bamuhaye amazina ya Umutoni Grâce, ari na yo ari mu byangombwa bye uyu munsi.

Uwo mukobwa ubu ari aho, yarakuze, yarize ndetse yanarangije kaminuza akaba yarize igiforomo (General Nursing), ubu afite akazi akaba akorera mu karere ka Nyabihu.

Amateka ye ni maremare, gusa aganira na Kigali Today, yabashije gusobanura ibyo yibuka mu gihe yari amaze kumenya ubwenge, akabona ari mu kigo cy’imfubyi.

Agira ati “Nibuka ko twari dutuye i Nyamirambo, ariko kuko nari umwana ntazi no kuvuga, sinzi uko byagenze kugira ngo nisange ndi muri oruferina i Ndera. Nabaye aho, ariko mu 1998 ni bwo nahavuye nyuma yo kubatizwa, uwambereye umubyeyi wa batisimu ni we wahankuye tujyana iwabo i Butare (Huye), gusa ntitwamaranye igihe kinini kuko yarwaye akitaba Imana ariko ngumana na mama we”.

Uwo mukecuru ngo bakomeje kubana amwitaho, yiga amashuri abanza arayarangiza, ajya mu yisumbuye ndetse akomeza na kaminuza, arangije atangira gushaka akazi arakabona ari bwo yabyukije igitekerezo cyo gushaka umuryango we, cyane ko yari akimaranye iminsi ariko akabona nta bushobozi yari afite bwamufasha muri iyo gahunda.

Ubwo ngo yabiganiriyeho na mugenzi we, bemeranya gutegura ubutumwa buzanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Twafashe amafoto yanjye abiri ndi umwana turayahuza, nshyiraho n’umwirindo wanjye ariko udahagije kuko icyo nari nzi ari uko twari dutuye i Nyamirambo, uko nanganaga ndetse n’amazina ya musaza wanjye witwaga Yves. Twahise tubisohora ku itari 7 Mata 2020, ku munsi wo gutangira icyunamo”.

Nyuma yo gusohora ubwo butumwa, abantu benshi ngo bamusubizaga bamuca intege kubera ko ibyo yari yanditse nta makuru ahagije yari arimo, gusa ngo ntiyarekeye aho kuko yari afite isezerano ry’Imana ko ibyo yasengeraga byo kubona umuryango we bizasohora.

Abantu benshi ngo bakomeje kumuhamagara bavuga ko ari umwana wabo, ari na bwo nyirarume witwa Rugagi Antoine bavuganye kuri telefone ariko bataramenyana, uwo mugabo yiyemeza kujya kumureba.

Ati “marume yaje kundeba aho nkorera, turaganira, tukajya tuvugana kenshi noneho twemeza ko twakoresha ikizamini cya DNA. Muri iki cyumweru ni bwo twagiye ku Kacyiru aho bikorerwa, turabikoresha hanyuma igisubizo kiza cyerekana ko dufitanye isano kuri 82%, ibyishimo twembi byaradusaze no kubera ukuntu byadutunguye, ndavuga nti ni rya sezerano”.

Uwo nyirarume, yatumye Umutoni amenya ko hari ba nyirasenge babiri barokotse nubwo batarabonana kuko batari mu Rwanda, ariko baravugana ndetse ngo hakaba hari na babyara be yamaze kubona.

Amafoto Rugagi yari atunze ni yo yamubereye urumuri

Nyirarume wa Umutoni ari we Rugagi ubu utuye i Rubavu, avuga ko akimara kubona amafoto n’imyirondoro ya Umutoni, yayagereranyije n’ayo yari afite ni ko kumumenya.

Ati “Narebye amafoto ye n’ubutumwa yashyizeho binkora ku mutima, bikubitiraho n’amazina ya musaza we kuko nari muzi, hanyuma kuko nari ntunze amafoto ya nyina ari we mushiki wanjye n’ayuriya mukobwa yo mu bwana, bituma nkora isesengura. Nabonye abo basa, ni uko kubera ko hari hariho telefone ye ndamuhamgara turavugana”.

Umutoni na Nyirarume(umugabo uvukana na nyina) babonanye nyuma y’imyaka 26, DNA yerekanye ko bafitanye isano kuri 82%

Ati “Nyuma nagiye kumureba turaganira, ndamubwira nti ariko uko byamera kose uri umwana wacu na we ati na njye ni ko mbibona ariko twifashishije DNA byaba byiza kurushaho. Nahise mbimwemerera, hanyuma tuvuye muri guma mu rugo tujyayo, ibizamini birakorwa, ibisubizo bisohotse turishima cyane, kuko twasanze isano iri hejuru ya 82%”.

Rugagi na we wari utuye i Nyamirambo mu gihe cya Jenoside ndetse na we akaba yarasigaye wenyine, avuga ko mbere y’ayo makuru yumvaga nta muntu wo mu muryango wa Umutoni warokotse kuko n’ababiciye banze kugira icyo bavuga ngo batange amakuru no mu gihe cya Gacaca, agashimira uwo mukobwa ubutwari yagize.

Nyirasenge nawe yaratunguwe ahishura amazina ye ya mbere ko yitwaga Yvette Mumporeze

Ku rundi ruhande Marie Josée Tanner Bucura ni nyirasenge, ava inda imwe na se wa Umutoni, we yabwiye BBC ko ahubwo uwo yakekaga ko bashobora kuzabona ari Yves, musaza wa Umutoni wapfuye. Kubona mushiki we ‘Yvette’ avuga ko byabateye ibyishimo bikomeye nk’umuryango.

Agira ati: “Twagize umunezero ukomeye kuko ntawatekerezaga ko mu myaka 26 haba hari umwana wa musaza wanjye ukiriho, twari tuzi ko yazimye we n’abana be n’umugore”.

Bucura avuga ko musaza we yitwaga Aprice Jean Marie Vianney n’umugore we Kamukama Liliose, bari batuye ku Kivugiza muri Nyamirambo i Kigali, akaba yari azi ko babishe bose n’abana babo batatu.

Bucura ati: “Ariko nyuma hari umuntu wambwiye ko muri jenoside yabonye umugore afata akaboko Yves (musaza wa Umutoni) bakiruka bagahunga, njyewe rero uwo nari mfite ku mutima nahoraga mvuga ngo wenda azaboneka ni Yves”.

“Uriya mwana rero (Umutoni) yitwa Yvette, ndashimira uriya muryango wamureze ukamuha amazina, [ariko] ubundi yitwaga Mumporeze Yvette, musaza we akitwa Mucyo Yves, aka bucura kitwaga Fabrice irindi sindyibuka kari gato, niko kamukurikiraga”.

Bucura avuga ko bageze aho bacika intege ntibakomeza gushakisha ko hari uwo kwa musaza we warokotse. Ati: “Ejo bundi rero Imana iratubonekera”.

Umutoni avuga ko Covid-19 nitanga agahenge abantu bakemererwa guhura, azakora ku buryo abo mu muryango bose yabashije kumenya bazahura bagasangira ibyishimo, kuko ngo yumva ari igitangaza Imana yamukoreye nyuma y’imyaka myinshi ari mu rujijo.

Umutoni yarangije kaminuza akaba yarize igiforomo (General Nursing), ubu afite akazi akaba akorera mu karere ka Nyabihu

Related posts

Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu bamwe barekuwe abandi bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Chief Editor

Maze iminsi mbona abantu batakamba ku kibazo cy’ingendo ko bibahenda-Perezida Kagame

Chief Editor

Umugore wa pasiteri bamufashe asambana n’umuyobozi wa korari yo mu itorero ryabo

Chief Editor

Leave a Comment