December 1, 2020
Politiki slider

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa mu rwego rwo kunamira Mkapa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yategetse ko indendera ry’u Rwanda n’iry’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba EAC yururutswa akagezwa muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kwifatanya na Tanzania yabuze uwabaye Perezida wayo Benjamin William Mkapa.

Benjamin William Mkapa wabaye perezida wa gatatu wa Tanzania, yitabye Imana azize uburwayi afite imyaka imyaka 81 y’amavuko.

Icyo gihe Perezida Magufuli yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, TBC, kuri uyu wa 24 Nyakanga, ko Mkapa yaguye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye. Yahise atangaza icyunamo cy’iminsi irindwi, aho amabendera yose mu gihugu azaba yururukijwe kugeza mu cya kabiri.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya minisitiri w’intebe Dr Eduoard Ngirente,Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa akagezwa muri kimwe cya kabiri.

Itangazo rigira riti”Mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu cy’abavandimwe cya Tanzaniya mu gihe cy’akababaro cyo kubura uwahoze ari umukuru w’igihugu wa gatatu Nyakubahwa Benjamin William Mkapa,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame ategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba EAC yururutswa kugeza hagati mu gihe cy’iminsi itatu guhera ku wa mbere tariki 27 Nyakanga 2020 kugeza ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020 mu rwego rwo kunamira nyakubahwa Benjamin William Mkapa”.

Itangazo rikomeza ryihanganisha umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’igihugu muri rusange muri iki gihe cy’akababaro.

Perezida Kagame atagetse ibi nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga mu butumwa yanyujije kuri Twitter,yihanganishije Tanzania n’abaturage bayo ku byago bagize.

Yagize ati “Tubabajwe n’urupfu rwa Mkapa wahoze ari Perezida. Nihanganishije cyane umuryango we, abaturage ba Tanzania n’inshuti yanjye Perezida @MagufuliJP”

“Kubura umuvandimwe wacu Mkapa ni ibintu byababaje umugabane wose. Yari umuntu ukunda Afurika kandi umusanzu we warenze imbibi z’igihugu cye cya Tanzania.”

Mkapa, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Mkapa yaherukaga mu Rwanda mu 2018, ubwo yari yitabiriye inama y’iminsi ibiri yahuje abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika, African Leadership Forum (ALF). Yari mu Rwanda kandi mu Ukuboza 2017 mu nama mpuzamahanga ku kwibohora, yateguwe na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30.

Kuri icyo gihe yavuze ko FPR-Inkotanyi na CCM yayoboye imyaka 10 ari Perezida wa Tanzania, ari imitwe ya politiki ifite aho ihuriye mu kwibohora kuko umwe wakuye igihugu ku ngoyi y’Abakoloni b’Abongereza, undi ukagikura ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bw’ivangura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bidahesha agaciro umuntu.

Related posts

Ibibazo byavumbuwe na PAC byatumye abadepite bahamagaza abaminisitiri banaha umukoro MUNIJUST

Chief Editor

Izo modoka z’amapine abiri muzajye muzifashisha mu kugera henshi hashoboka-Gen.Ruvusha abwira ba mudugudu b’i Nyaruguru

Chief Editor

Bugesera :Umukozi wo mu rugo yatwaye umwana w’aho yakoraga afatirwa i Burundi

Chief Editor

Leave a Comment