November 30, 2020
Hanze

Burundi:Abanyarwanda babiri bakekwaho kuba muri FDLR bafungiye i Gitega

Abanyarwanda babiri bakekwaho kuba mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Burundi bakaba bafungiye muri gereza Nkuru ya Gitega ndetse bari kumwe n’Abarundi batatu baregwa ibyaha bifitanye isano.

Aba banyarwanda batawe muri yombi muri Gashyantare 2020 bafatiwe i Bujumbura bakaba bakurikiranweho ibyaha byo guhungabanya ubusugire bw’igihugu, gufatanya n’udutsiko twitwaje intwaro n’ibyaha by’ubutasi.

SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru iravuga ko aba Banyarwanda ari Emmanuel Ngirwenatwo na Paul Munyentwari.Ngo nyuma yo gufatirwa mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, Bujumbura, boherejwe muri Gereza Nkuru ya Ruyigi, mu burasirazuba bw’igihugu, mu mpera z’icyumweru gishije ubushinjacyaha bukaba bwarafashe icyemezo cyo kubimurira muri Gereza Nkuru ya Gitega.

Abatangabuhamya bitabiriye iburanisha mu ruhame, bavuga ko aba bavuga Ikinyarwanda batawe muri yombi muri Gashyatare uyu mwaka.

Bati: “Byongeye kandi, ubwo bafatwaga muri Gashyantare 2020 mu mujyi wa Bujumbura, bakekwagaho kuba bari mu mutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa FDRL”.

Bakurikiranyweho “guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu, kugira uruhare mu gatsiko kitwaje intwaro no guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano”.

Undi Murundi bafatiwe rimwe arashinjwa ibyaha bimwe.

Ku wa kane ushize, abandi Burundi batatu bakurikiranweho ibyaha bimwe na bo bimuriwe muri Gereza ya Gitega.

Barashinjwa “kugira uruhare mu gatsiko kitwaje intwaro, kubangamira ubusugire bw’igihugu n’ubutasi”.

Ibi hari Icyo bivuze ku mubano w’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi kuko kuva Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ubutegetsi bw’u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kugirana nawe imibanire myiza bitandukanye n’uwo yasimbuye, Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, ubutegetsi bwe bwagiye buvugwaho gufasha inyeshyamba zihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu gihe cye hari ibitero bitandukianye byagiye biva mu Burundi bikagabwa ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ababigabye bagasubira inyuma bajya mu Burundi.

Kuva Ndayishimiye yajya ku butegetsi, igitero kimwe kugeza ubu nicyo cyavuye mu Burundi kigabwa mu Rwanda mbere yo gusubizwa inyuma, ariko mu minsi ishize hakaba harumvikanye na none gukozanyaho hagati y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda n’igisirikare cy’u Burundi, ndetse cyaguyemo abasirikare b’iki gihugu byibuze bagera kuri batanu.

Nyuma yaho, hari abantu batawe muri yombi bavuga Ikinyarwanda ndetse n’Imbonerakure zigera muri eshanu n’umukuru w’umudugudu bashinjwaga gufasha izi nyeshyamba z’Abanyarwanda.

Bigendanye n’ibi rero,Hari ikizere ko Perezida Ndayishimiye yaba yiteguye gukora igishoboka ngo u Burundi bwongere kubana neza n’u Rwanda ahereye ku kubanza guhashya inyeshyamba z’Abanyarwanda ziri ku butaka bw’igihugu cye bivugwa ko zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.

Related posts

Abasirikare b’u Burundi bari mu myitozo ikakaye bitegura ko bashobora kugabwaho ibitero

Chief Editor

Zimbabwe:Abashinwa bahageze kurwanya Covid-19 no kwamamaza ubuvuzi gakondo bwabo

Chief Editor

Ubuyobozi bwa UNMISS bwababajwe bikomeye n’urupfu rwa PC Mbabazi Enid

Chief Editor

Leave a Comment