November 28, 2020
Ubuzima

Kayonza:Umukobwa w’imyaka 15 yasanzwe yishwe yaciwe intoki harakekwa umugabo babanaga mu buryo butemewe

Umurambo w’umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 15, wabonetse mu murima uherereye mu Mudugudu wa Butimba, mu Kagari ka Kawangire mu Murenge wa Rukara aho umurambo we byagaragara ko wateraguwe ibyuma ndetse yaciwe intoki.

Umurambo wa nyakwigendera Dusabe Chantal wabontse kuri iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga utwikirijwe ibyatsi, bikekwa ko yishwe n’umugabo babanaga mu buryo butemewe.

Umwana w’abatuye hafi y’aho umurambo wasanzwe niwe wamubonye woroshweho ibyatsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kawangire Gatesi Elimine yabwiye IGIRE ko uwo mwana yari asanzwe abana n’umugabo mu buryo butemewe n’amategeko ariko ko yahise abura.

Ati”Ubundi yari asanzwe afite Umugabo bari basigaye banana mu buryo bunyuranije n’amategeko waje ari umupagasi yigendera, ubwo rero mu minsi ishize avuga ko yamubuze.Ejo rero uwo mugabo ntawari uhari ngo tumubaze uko bimeze.Ntituzi niba yaba yishwe n’uwo mugabo babanaga cyangwa ari undi muntu”.

Gitifu Gatesi avuga ko uwo mugabo bari bamaranye iminsi mike bacumbitse mu nzu nto itari iy’uwo mugabo ahubwo ari iyo bakodesha.

Ubusanzwe nyakwigendera Dusabe Chantal yabaga kwa nyirakuru mbere y’uko abana mu buryo butemewe n’amategeko n’uwo mugabo waje ari umupagasi muri ako gace.

Umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa mu Bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzumwa hamenyekane icyo yazize.

Related posts

Ngoma:Umugore yasanzwe mu gisambu yishwe yaciwe umutwe abicanyi bawujyanye

Chief Editor

Abo tureba cyane ni abari guturuka hanze-Min Ngamije avuga ku bazashyirwa mu kato bakiyishyurira

Chief Editor

U Rwanda rugiye kongera kwakira inkunga y’umuherwe Jack Ma yo guhangana na Covid19

Chief Editor

Leave a Comment