December 4, 2020
slider Ubuhinzi

RAB yagaragarije abahinzi iby’ingenzi bagomba gukurikiza bitegura neza igihembwe cy’ihinga 2021A

Mbere yo gutera imbuto mu murima, hari imirimo ibanziriza gushyira imbuto mu murima nyirizina, Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kikaba gishishikariza abahinzi kwitegura neza igihembwe k’ihinga 2021A.

Umuyobozi wa Gahunda ya Nkunganire mu kigo RAB Gatari Egide, yavuze ko mu gihembwe k’ihinga haba hari imyiteguro ibanziriza gutera imbuto mu murima.

Ati: ”Imyiteguro y’igihembwe k’ihinga 2021A, igihembwe cy’Umuhindo, bisobanuye gutegura imbuto z’indobanure, ubuhinzi, imbuto, inyongeramusaruro zizakoreshwa, abahinzi bakaba bakangurirwa kugitegura neza biyandikisha muri Smart Nkunganire”.

Mu gutegura neza igihembwe k’ihinga ntibireba umuhinzi gusa kuko hari imyiteguro nyirizina ku mpande zitandukanye zifite uruhererekane mu buhinzi.

Gatari ati: “Haba hari imyiteguro ku Kigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), itangira guhera muri Nyakanga na Kanama, kuko mu kwezi kwa Nyakanga ari bwo hatangazwa amabwiriza agaragaza ibihingwa bizunganirwa, ibiciro, n’abacuruzi bazaba bemerewe gutanga ibyemerewe kunganirwa na Leta. Abahinzi na bo batangira imyiteguro yo kwiyandikisha muri gahunda ya Smart Nkunganire”.

Amabwiriza ya Minisitiri arahari, agenga imbuto n’ifumbire byunganiwe na Leta uburyo bizatangwa n’uko bizagezwa ku baturage, bingana n’igihe k’ingengo y’imari mu bihembwe bitatu by’ihingwa 2020 A,B,C. Icyo gihe kikaba gihera ku itariki ya 1 Nyakanga 2020 kikagera ku ya 30 Kamena 2021.

Mu bishanga, ahegereye ibirunga, ibishanga n’abafite uburyo bwo kuhira ayo mabwiriza ntabareba.

Related posts

Ruhango: One dead in lethal machete attack

admin

Tanzania-Rwanda: Sagahutu, convict of genocide arrested heading to Burundi

admin

Access to information is a driver of innovation and creativity, helping to hold governments accountable, UNESCO

admin

Leave a Comment