November 29, 2020
Politiki slider

Kayonza:Bahangayikishijwe no kubura inkwi batekesha bagasaba gaz bazishyura mu byiciro ariko ntibajye babwirirwa ngo banaburare 

Abatuye mu mudugudu w’ikitegererezo w’Indatwa mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange akarere ka Kayonza bahangayikishijwe no kubura inkwi zo gutekesha ku buryo hari igihe baburara bakanabwirirwa iyo babuze amafaranga yo kuzigura dore ko nta mashyamba ahari yo batashyamo.

Ni ikibazo aba baturage bavuga ko kibabangamiye kuko nk’iyo umuntu abuze amafaranga yo kugura inkwi nazo zidahagije aburara,bityo bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona gaz byibura bakaba bazishyura mu byiciro ariko nabo bakarya nk’uko bikwiye kabiri nk’abandi.

Ruzindana Emmanuel agira ati”Ikibazo cy’inkwi kiragoye kuko abantu bose baraburara kubera inkwi.Nanjye ubwanjye rwose hari igihe nzibura bikaba ngombwa ko mburara iyo nta mafaranga mfite yo kuzigura. Uwaduha Gaz yenda umuntu akagenda yishura gake gake ariko tukabona uko duteka tukarya nk’abandi ntitujye tuburara.Iyo utabonye amafaranga yo kuzigura uraburara”.

Undi witwa Umugwaneza Marie Therese nawe ati”Haje visiyo ya Gaz.Ubwo rero Gaz iramutse ibonetse ndumva byose byaba bishobotse byatungana tukabona Gaz kuko kurya kwacu utabonye inkwi uraburara.Kuzishyura(Gaz) twifuza ko bagira ayo batwongereraho noneho natwe tukagira uruhare twashyiraho mu bushobozi bwacu”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange,Murekezi Claude,avuga ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri ari nayo mpamvu bagiye kuzabafasha kubahuza n’abacuruza Gaz bazibahere ku giciro kigendanye n’ubushobozi bw’umuntu mu rwego rwo kurinda ibidukikije.

Ati”Icyo twabizeza ni uko ubu dufite amahirwe,…dufite abashoramari ba Gaz muri za Rwamagana ndetse dufite n’abazicuruza hano muri Kayonza kandi ngira ngo bafite na za Gaz mu bipimo bitandukanye n’ibiro bitandukanye bijyanye n’ubushobozi bw’abaturage.Icyo tugiye gukora,tugiye gushaka abantu bacuruza za Gaz tubahuze n’abo baturage babashishikarize ubwiza bwa Gaz ariko noneho habeho na bwa buryo bwo gucuruza za Gaz bijyanye n’ubushobozi bw’umuntu”.

Gitifu Murekezi akomeza avuga ko kuba abaturage batekereje neza biri no muri gahunda ya Leta yo kurinda ibidukikije, nk’ubuyobozi bugiye gushaka uko bwababera ingwate ariko babashe kubona izo Gaz.

Ati”Ni n’amahire bigendanye na gahunda ya Leta yo kurinda ibidukikije mu gihe baba baretse gucana inkwi bigiye Muri gahunda ya gaz.Ni biba na ngombwa tube twatera n’intambwe tubahuze na wa mucuruzi abaturage ni abacu baratuye hari uburyo nk’ubuyobozi twabafasha tukababera nk’ingwate ku buryo wa muturage yahabwa ya gaze ku giciro giciriritse akaba yayishyura no mu gihe kirambye ibyo ni uburyo twakumvisha ba rwiyemezamirimo batandukanye…..ni tubagezaho iki gitekerezo abacuruza za Gaz bazabyakira neza”.

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hirindwa imyuka ihumanya ikirere iterwa no gucana inkwi no gutwika amakara,intego u Rwanda rwihaye kuva mu mwaka wa 2017 ni uko kugeza mu mwaka wa 2024 umubare w’abanyarwanda bazaba bacana inkwi n’amakara uzagabanuka ukagera kuri 42% mu gihe abandi bazaba bifashisha ubundi buryo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange,Murekezi Claude
Ruzindana Emmanuel avuga ko nawe kubera kubura inkwi hari ubwo aburara iyo yabuze amafaranga yo kuzigura

Habarurema Djamali/Igire.rw

Related posts

Musanze:Abayobozi 31 banditse basezera ku mirimo yabo (ivuguruye)

Chief Editor

Abanyarwanda barasabwa kwirinda icyorezo cya Novel Coronavirus nk’uko babigenje kuri Ebola

Chief Editor

Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’ubukungu bw’Afurika,abasore babiri baherutse kwicwa n’ibihe OMS irimo

Chief Editor

Leave a Comment