December 4, 2020
Iyobokamana

Arabia Sawudite:Abakora Umutambagiro mutagatifu i Maka bavuye kuri miliyoni zisaga ebyiri bagera ku bihumbi 10

Urugendo rutagatifu ku bayisilamu buri mwaka i Maka muri Arabia Sawudite rwatangiye, ariko mu bwitonzi cyane kubera icyorezo cya coronavirus gihangayikishije isi ari nayo mpamvu abazitabira bagera ku bihumbi 10 gusa mu gihe abasuye umwaka ushize bageraga kuri miliyoni ebyiri n’igice.

Umutambagiro mutagatifu Ni imwe mu nkingi eshanu z’ubuyisilamu aho itegetswe gukorwa n’abayisilamu bose bafite ubushobozi bw’umubiri cyangwa bw’amafaranga bashoboye bakabikora byibura rimwe mu buzima bwabo.

Umwaka ushize abayisilamu ku isi hose bitabiriye uyu mutambagiro ariko muri uyu mwaka, abantu bagera ku 10,000 gusa basanzwe batuye muri Arabiya Sawudite nibo bazitabira urugendo rw’iminsi itanu.Ni agace gato k’abasanzwe bakora uru rugendo kuko abakoze urugendo umwaka ushize bari miliyoni 2.5 baturutse hirya no hino ku isi.

Umuyobozi ushinzwe umutekano rusange muri Arabiya Sawudite, Khalid bin Qarar Al-Harbi yagize ati: “Nta mpungenge zishingiye ku mutekano ziri muri uru rugendo, ariko [kugabanya] ni ukurinda abaje gusura iyi nzu,ibyago by’icyorezo.”

Abagenzi basabwa kwambara udupfukamunwa no gushyiramo intera hagati yabo mu gihe cy’imihango y’idini izangira mu minsi itanu mu mujyi mutagatifu wa Maka no mu nkengero zawo mu burengerazuba bwa Arabiya Sawudite.

Abatoranijwe kwitabira Umutambagiro (Hija), bakorewe igenzura ry’ubushyuhe bashyirwa mu kato gato mbere y’imihango guhera kuri uyu wa gatatu.

Ibitangazamakuru bya Leta byerekanye abashinzwe ubuzima basukura imizigo y’abasura.

Muri uyu mwaka birabujijwe gukora cyangwa gusomana Kaaba, urubuga rwera muri Islamu. Abagenzi bose bagomba kandi gukomeza intera yumubiri ya metero 1.5 (amasengesho atanu) mu gihe cyo gusenga.

Abayobozi ba Hija batangaje ko hashyizweho ibigo nderabuzima byinshi, amavuriro agendanwa na ambilansi kugira ngo bifashe abaje gusura.

Ibinyamakuru byo mu mahanga birabujijwe kujya muri Hija y’uyu mwaka, ubusanzwe ni igikorwa kinini cy’itangazamakuru ku isi.

Mu minsi ishize abategetsi ba Arabiya Sawudite babanje kuvuga ko abagenzi bagera ku 1.000 gusa baba muri ubwo bwami ari bo bazemererwa gukora Hija, ariko ibitangazamakuru byaho bivuga ko abagera ku 10,000 bazemererwa kubigiramo uruhare.

Abayobozi bavuga ko abagera kuri 70 ku ijana by’abasura ingendo ari abanyamahanga baba muri Arabiya Sawudite, mu gihe abasigaye ari abaturage ba Arabiya Sawudite.

Abasenga bose bagombaga kwipimisha coronavirus mbere yo kugera i Maka kandi bagomba no gushyira mu kato nyuma y’urugendo dore ko umubare w’abamaze kwandura muri ubwo bwami ugera ku 270.000.

Bahawe ibikoresho byiza byuzuye birimo amabuye yashyizweho umuti wica udukoko y’imihango yo gutera amabuye, imiti yica udukoko, udupfukamunwa, igitambaro cyo gusengeraho ndetse na “ihram”, umwenda wera utagira ikizinga wambarwa n’abasuga iyo nyubako nk’uko bigaragara mu nyandiko ya gahunda ya minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umutambagiro.

Related posts

Uko umunsi mukuru wa Eidil Fitr uzizihizwa ku bayisilamu basoje Ramadhan byashyizwe ahagaragara

Chief Editor

Macca-Medina:Nta munyamahanga wemerewe kuzajya gukora umutambagiro mutagatifu

Chief Editor

Nyanza:Abakirisitu basaga 20 ba ADEPR basanzwe bari gusengera mu nzu abenshi batambaye udupfukamunwa

Chief Editor

Leave a Comment